Uwahoze ari nyampinga w’Isi muri Jamaica yitabye Imana

Uwahoze ari Nyampinga w’isi muri Jamaica Shakira Martin wari ufite imyaka 30 yapfuye azize indwara ya Sickle cell (drépanocytaire).

Miss Shakira Martin yapfuye kuri uyu wa 03 Kanama 2016 mu bitaro biri mu majyepfo ya Frolida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umubyeyi wa Shakira na we ubana n’iyi ndwara yemeje ko umukobwa we yapfuye ariko amushimira uburyo yihanganiye uburwayi bwe akarwana na bwo kugeza ashizemo umwuka.

Yongeyeho kandi ko imihango yo kumuherekeza izabera muri Florida ariko akaba azashyingurwa muri Jamaica ari na ho avuka, ndetse anashimira abakomeje kubaba bafi no kubafata mu mugongo.

Shakira Martin yabaye Nyampinga w’Isi muri Jamaica mu mwaka wa 2011 ari na bwo yatangaje ko abana n’ubu burwayi bwaje no kumuhitana, bwari bwaramubujije kongera koga mu mazi menshi kandi yarabikundaga cyane.

Miss Shakira Martin yakoresheje ikamaba rye mu kumenyekanisha ububi bw’iyi ndwara imutwariye ubuzima.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo