Kwamamaza

Imyidagaduro

"Nshobora kumva ko bikini ari ibisanzwe ariko nzarwana ku ibendera ry’igihugu cyanjye"Miss Mutesi Jolly

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss World 2016 aravuga ko kuba agiye guhagarira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga bitamwambura kuba ari umunyarwandakazi kandi ko atazahara ishema ry’u Rwanda.

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2016 Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly ari kumwe n’umujyanama we barahaguruka i Kigali berekeza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika mu marushanwa ya Miss World 2016.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Miss Mutesi Jolly yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru gisobanura uru rugendo nyuma yo guhabwa impanuro n’ibendera ry’u Rwanda na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Mutesi Jolly yavuze ko agiye muri Amerika agiye kuzana intsinzi dore ko buri wese mu bakobwa bazaba bahatana azaba ari ubwa mbere yitabriye irushanwa rya Miss World.

Yagize ati “ Mu mupira habamo ikitwa “fair play” ngiye nizeye gutsinda, iyo ugiye gukina uratsinda cyangwa ugatsindwa, ariko ujyayo ushaka gutsinda ntabwo ugenda uvuga ko ugiye gutsindwa. Ngiye guhangana, ngiye guhatana koko numva ko ngiye gutsinda, nta mukobwa uzaba agiye yo bwa kabiri, njye ngiye ngiye gutsinda, kuki yaba undi ntabe njye?”

Mutesi Jolly yabajijwe uko azitwara mu gihe muri iri rushanwa bazamusaba gukora ibintu bihabanye n’umuco nyarwanda, hagendewe ku rugero rwa miss Akiwacu Colombe wiyerekanye mu myenda yo kogana mu ruhame mu marushanwa ya Miss Supranational.

Yagize ati “ Buri muntu afite imyumvire ye ariko tunamwirengagije, reka turebe kuri Miss Mutesi Jolly n’irushanwa ngiye kujyamo reka dutegereze turebe uko bizagenda. Colombe afite uko atekereza afite impamvu yiyemeje kubikora, nimbikora cyangwa se simbikore nzaba mfite impamvu.”

Kuva mu mwaka wa 2014 iri rushanwa rya Miss World ntabwo abakobwa baryitabira biyerekana mu myenda yo kogana izwi nka Bikini.

Yongeyeho ko atagiye gushaka amanota gusa ahubwo atwaye ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda bityo ko azakora igishoboka cyose ngo aheshe agaciro igihugu cye atitaye ku kuba byamuhesha amanota make mu irushanwa.

Yongeyeho ati “mbere y’uko njya muri Miss World njye nk’umuntu. Mfite uburenganzira, hari amategeko n’amabwiriza bigenga Miss World ariko mfite uburenganzira bwo guhitamo nkashishoza nkareba nti ese ibi ndabyemera cyangwa se ntabwo mbyemera. Ntabwo bagiye kumfata ngo bankoreshe ibyo bashaka. Nubwo ngiye si ngiye nk’umuntu ku giti cyanjye ngiye mfite ibendera ry’igihugu cyanjye, nshobora kumva ko bikini cyangwa indi mico ari ibisanzwe ariko nzarwana ku ibendera ry’igihugu cyanjye.”

Miss Mutesi Jolly afite amahirwe menshi yo gutsinda

Intego y’iri rushwana igira iti “Beauty With Purpose” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ubwiza bunafite intego akaba ari nayo mpamvu bita cyane ku kureba ibikorwa by’urukundo nyampinga aba yarakoze by’akarusho mbere y’uko aba nyampinga kuruta uko bareba uburanga bwe.

Umujyanama wa Miss Mutesi Jolly ari we Ishimwe Dieudonnee yabwiye itangazamakuru ko Mutesi Jolly afite amahirwe menshi ugeraranije n’abandi kuko yagiye akora ibikorwa bitandukanye mbere y’uko aba nyampinga no muri iki gihe ari nyampinga w’u Rwanda.

Yagize ati “ Tugendeye ku byo nyampinga w’u Rwanda afite, tukageraranya n’ibyo abandi bagiye bakora kuko hari urubuga duhuriramo turabibona. Icyo nabizeza ni uko ari mu bo hejuru, kubera ko hari igikorwa yakoze cyo gutanga mituweli ku bantu 1000 byazamuye amanota yacu, hari igikorwa yatangiye ubwo yigaga mu mwaka wa kane yise Patriotism Club aho bafashaga abahoze ari abasirikare, hakaza igikorwa yatangije kijyanye no kugira amafaranga akura ku mushahara we agakamishiriza abana 120 amata mudugudu wa Kinyinya.”

Ibindi bigenderwaho mu gutanga amanota harimo uburyo nyampinga akurikiranwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, kwiyerekana mu mideli, siporo no kwerekana izindi mpano bifitemo.

Umubyeyi wa Mutesi Jolly yishimiye intambwe ateye

Miss Jolly yizeye kuzana intsinzi

Itangazamakuru ryitabiriye ikiganiro

IBITEKEREZO

  1. Nimundebere uko John (JONH) Mirenge byanditse!!!!!!

    Abantu bandika ibyapa n.abandi bandika ku bintu bijya muri public mujye mwihangana babanze babasomere ibyo mwanditse mbere yo kubishyira ku mugaragaro

  2. Harikintu jya nibaza ubwose miss ajyiye mumarushantwa azineza ko haribyo atazubahiriza mubigenga amarushantwa yarangiza ati ngiye ngiye gutsinda irushantwa ryisi bareba burikintu cyose mugihe mugikomeye ku muco wokutambara bikini ntimukirirwe mucya nokurushantwa mubirebana nayo keretse nyine nimba arukwitabira gusa muba mushaka kandi igitangaje mwatsindwa ntimubura impamvu musa muvuga zatumye mutsirwa kandi mwaragihe muzi ibigenga irushantwa ntitukitiranye umuco ni namarushantwa umuco nigihe cyawo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza