Jay Polly yatangaje ko Fireman yasabitswe n’ibiyobyabwenge

10

Nyuma y’aho umuraperi Fire Man ashyize hanze indirimbo ye nshya yise ’Sagihobe’ humvikanamo amagambo yibasira Jay Polly, yamusubije avuga ko adateze kuzatukana nawe kuko ibyakora abiterwa n’ibiyobyabwenge anywa byamusaritse.

Hashize igihe gito Fire Man asohoye indirimbo yavuze mo abahanzi batandukanye Ariko cyane agaruka ku muraperi Jay Polly aho yagaragazaga uburyo uyu muraperi mugenzi we yabiciyeho nyuma yo gutwara irushanwa rya PGGSS 3.

Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na Isango Star yagarutse kubyo Fire Man yamuririmbyeho mu ndirimbo Sagihobe avuga ko byamubabaje cyane.

Yagize ati:”uriya musore naramuzanye mukura aho yari ari ndamubwira amabara gutya gira gutya nkwereke abanyarwanda. Abatuff gang bari banze kumwemera ninjye wamurwaniriye kubera ko nabonaga afite ishyaka ndinginga baremera musaba ko yahindura imiririmbire akava mu guhogoza akarapa ”

Yakomeje avuga ko ntamuntu wishima iyo wakoze ibyiza urategereza ugashimwa rero ko yakagombye gutereza agashimwa niba koko yarakoze neza atarakwiye kwishimagiza we ku giti cye.

Jay Polly yanagarutse kubiyobya bwenjye bikomeje kwibasira bamwe mu bahanzi nyarwanda aho yanemeje ko umuraperi Fire Man akoresha ikiyobyabwenge kitwa "mugo".

Yagize ati:"ikiyobyabwenye kitwa mugo kitumazeho abahanzi, Fire Man anywa mugo muzamurebe ntakiyitaho muzanamubaze ese unywa mugo aziruka"

Ubwo yabazwaga niba haricyo yaba ateganyiriza Fire Man mur wego rwo kumusubiza ku byo yamuririmbyeho Jay polly yatangaje ko adateze na rimwe kumusubiza.

Yagize ati:”no, icyo si cyo abanyarwanda bakeneye abanyarwanda bakeneye kuva mu bukene n’abakize bagakira byisumbuyeho, Fire Man mumureke murebe njyewe naramuretse ntanubwo agira aho ahagarara si muraperi ushobora kumvuga nkagira ubwoba cyangwa ngahungabana”

Jay Polly yabanye na Fire Man mu itsinda rya Tough Gang aho ryaje gusenyuka, Fire Man na mugenzi we Green P na Bull Dog bagashinga irindi bise Stone Church naho Jay Polly akarigumamo ndetse akazana mo n’abandi bashya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. Ariko Jay Iyo Usebya Mujyenziwawe Ngo Anwa Ikiyobya Bwenge Bita Mugo Ukizi Mutaragisanjyiye Ahubwo Mwese Kirabicya!

  2. Jay Polly ni msani wa hali ya ju hapa inchini Rwanda. Hata ukienda nje ya inchi anajulikana sasa huyo Fire ni mtu gani ? Amekwisha fanya nini ili tumutambuwe ? Watoto wasiku hizi hawana ayibu kweli mimi nzmshauri ashike adabu yake. Kama hakufunzwa na wazazi aje tumufunze

  3. Jay Polly ni msani wa hali ya ju hapa inchini Rwanda. Hata ukienda nje ya inchi anajulikana sasa huyo Fire ni mtu gani ? Amekwisha fanya nini ili tumutambuwe ? Watoto wasiku hizi hawana ayibu kweli mimi nzmshauri ashike adabu yake. Kama hakufunzwa na wazazi aje tumufunze

Tanga Igitekerezo