Umuhanzikazi Tiwa Savage yakuriye inzira ku murima abifuza kumurambagiza

1

Tiwa Savage uherutse gusinyana amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Jay Z.

Umuhanzikazi wigaruriye imitima ya benshi muri Nigeria Tiwa Savage akaba anaherutse kugirana amasezerano n’inzu itunganya umuziki y’umuhanzi w’umunyamerika Jay z, kuri ubu arajwe ishinga n’iterambere rye nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we Tee Billz akanafata icyemezo cyo kutazashaka undi mugabo.

Uyu muhanzikazi uherutse kandi gutangazwa na kimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu nk’umuhanzi w’umugore ukize kurusha abandi, kuri ubu yeruye agira ibyo atangaza ku itandukana rye n’umugabo we ndetse avuga bimwe mu byamukuruye mu minsi ya mbere bahuraga.

Ibi Savage yabitangaje nyuma y’uko hagiye havugwa amakuru atandukanye umugabo we amushinja kumuca inyuma.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo imwe yo muri Nigeria, Tiwa Savage yavuze uko yabonaga Billz mu minsi ya mbere bagihura anamushimira uruhare rukomeye yagize mu buhanzi bwe.

Yagize ati: “ Umunsi wa mbere duhura, nabonaga ameze nk’uwirata, yari muremure,yirabura, ari mwiza kandi asa n’uwifitiye icyizere. Ibyo namubonagaho nawe ni byo yambonyeho, mu minsi ya mbere tumenyana sinahise mukunda, gusa we yambwiraga ko afite amahitamo abiri harimo kumfasha mu muziki wanjye (manager) cyangwa akangira umugore.”

Tiwa Savage yakomeje agira ati: “ Numvaga ntazi uko meze! Nabonaga yakunze cyane, numvaga ntateze gukundana na we, twaje guhitamo ko amfasha mu muziki wanjye (manager). Sinigeze nibona ndi mu rukundo hamwe na we gusa naje kugenda ngira ibyo muvumburaho bituma mwiyumvamo, twakoranye bya hafi bituma mpishura ko ari umugabo utuje."

Savage yavuze ko Tee Billz ari we wenyine wazamuye impano ye, kabone n’ubwo ngo yari afte akazi kenshi muri Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y’uko Tiwa Savage na Tee Billz batandukaniye, kuri ubu Savage akomeje imishinga ye y’umuziki gusa yamaze kwerura ko nta gahunda afite yo gushaka undi mugabo.

Tee Billz wari umugabo wa Tiwa Savage ubusanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (producer) .

.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo