Ni iki cyahagaritse umushinga wa Charly na Nina na Ali Kiba?

Charly na Nina ntibagisubiyemo Indoro bari kumwe na Ali Kiba nyuma y’aho asinyanye amasezerano na kompanyi ya Sony.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, umujyanama w’itsinda ry’abakobwa 2 Charly na Nina, Muyoboke Alex yatangaje ko bagiye gusubiramo indirimbo Indoro bakoranye na Big Furious bakayikorana na Ali Kiba, kandi ko byari byasabwe n’umujyanama wa Ali Kiba nyuma yo kumva ikunzwe cyane muri Uganda.

Icyo gihe Muyoboke yavugaga ko Indoro izasubirwamo mu rurimi rw’icyongereza n’igiswayile, amashusho yayo agakorerwa muri Afurika y’Epfo, ibintu bari bitezeho kuzateza Charly na Nina intambwe ikomeye muri Afurika.

Kuva ayo makuru yamenyekana amezi arasatira 10 nta kindi cyongeye kumvikana kuri uyu mushinga ukomeye wari ugamije kumenyekanisha Indiro yubatse amateka mu gihe gito muri aka karere.

Mu kiganiro Charlotte Rulinda uzwi nka Charly yagiranye na MAKURUKI yadutangarije ko uyu mushinga wabaye uhagaze kuko Ali Kiba yahise asinyana amasezerano na sosiyete ya Sony ikaba ari yo ikurikirana ibikorwa bye.

Yagize ati “Ali Kiba Sony yahise imufata iramusinyisha, ntabwo rero byapfa kutworohera gukorana na we kubera ko Sony iyo igufashe ni yo igukorera ibikorwa, ntabwo uba ukiri umuntu umwe byabaye nk’ibihagaze.”

Charly yongeho ko kuba uyu mushinga utarabashobokeye bitabaciye intege kuko bakomeje gukorana imbaraga.

Kugeza ubu Charly na Nina bari mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7, kandi ni bo bari guhatana mu byiciro byinshi bigera kuri 6 by’umwihariko Indoro iri guhatana mu cyiciro cy’indirimbo nziza haba mu majwi no mu mashusho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo