Kwamamaza

Imyidagaduro

Diamond yatangaje iki nyuma yo gutaha amara masa muri MTV AMA 2016 ?

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Diamond yatangaje iki nyuma yo gutaha amara masa muri MTV AMA 2016 ?

Umuhanzi Diamond yagize icyo atangaza nyuma yo gutaha amara masa mu itangwa ry’ibihembo bya MTV Africa Music Awads [MAMAs] bitegurwa na Televiziyo ya MTV Base Africa byabaye mu ijoro ryo kuwa 22 Ukwakira 2016 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu bahataniraga bimwe mu bihembo bya MTV Mama 2016. Yari mu cyiciro cy’abahatanira ibihembo 2 birimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka n’icy’umuhanzi mwiza w’umugabo.

Ibi bihembo byombi yari abihuriyeho n’umuhanzi WizKid uheruka mu Rwanda wanabyegukanye byose bituma Diamond ataha amaramasa.

Nyuma y’igihe gito ibi birori bisojwe, umuhanzi Diamond abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye abafana be ndetse n’abatwaye ibihembo bose.

Yagize ati: “ Mwarakoze cyane kuntora ndetse n’ubufasha mukomeje kumpa ….Nanone ndashimira bagenzi banjye b’abanya-Tanzaniya bose bagize amahirwe yo gutoranywa.. Gutoranywa mu bahatanira ibihembo bya MTV ni intsinzi ya Tanzaniya… Ndashimira abavandimwe banjye SautiSol ku gihembo babonye nk’itsinda ryiza….. inshuti zanjye JahPrayzah na WizKid mwese mwari mukwiriye ibihembo."

Igihugu cya Nigeria na Afurika y’Epfo ni byo byiganje mu bahanzi batsindiye ibi bihembo, Naho itsinda rizwi cyane rya Sauti Sol ni ryo ryegukanye igihembo cy’itsinda ryiza.

MTV Africa Music Awads y’uyu mwaka ni bwo bwa mbere, ku rutonde rw’abahatana hari hagiyeho umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard (uzwi nka Meddy) ariko akaba atabashije kwegukana igihembo dore ko yari ahanganye n’ibihangange mu muziki mu cyiciro gishya cyongewemwo cya ’Listener’s Choice Award’ cyaje kwegukanwa na Jah Prayzah wo muri Zimbabwe.

MTV Africa Music Awads ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abanyamuziki bitwaye neza ku mugabane w’Afurika mu ngeri zitandukanye, kuri ubu ibi bihembo byatanzwe ku nshuro yabyo ya 8, dore ko byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008.

Urutonde rw’abatsindiye ibihembo muri MTV Africa Music Awads :

Best Live Act: Yabaye Cassper Nyovest wo muri Afurika yepfo
Best Group: Sauti Sol ryo muri Kenya
Best Pop: Yatsindiwe na Shekhinah afatanyije na Kyle Deutsch bo muri Afurika y’Epfo
Best Female: Yabaye Yemi Alade wo muri Nigeriya
Best International act: Yabaye Drake wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika
Legend Award ni Hugh Masekela
Best Francophone: Serge Beynaud wo muri Kote divuwari (Ivory Coast)
Best Lusophone: C4 Pedro wo muri Angola
Listener’s Choice: Jah Prayzah wo muri Zimbabwe
Absolut: Dj Maphorisa Ft Wizkid na Dj Buckz
Best Breakthrough Act : Yatwawe na Tekno wo Muri Nigeria
Best Male: Yabaye Wizkid wo muri Nigeria
Best Hiphop: Emtee wo muri Afurika y’Epfo
Personality of the year: Yabaye Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo
Artist of the year (Umuhanzi w’umwaka): Yabaye Wizkid wo muri Nigeria

Reba hano amashusho ya Diamond aririmba muri MTV Africa Music Awads

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza