Diamond Platnumz yakoreye amateka i Nyamata anagira icyo avuga ku banyarwandakazi

1

Icyamamare muri muzika muri Afurika y’iburasirazuba ndetse na Afurika yose muri rusange Naseeb Abdul Juma Diamond Platnumz yongeye kwerekana ko ari umuhanga mu gitaramo yaraye akoreye i Nyamata yanenze abanyarwandakazi kugira isoni zo kubyina ngo bagaragaze ibyishimo byabo mu ruhame.

Ahagana i saa 20h30 z’umugoroba nibwo umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro asusurutsa imbaga yari iteraniye aho. Dj Pius ni we wabimburiye abandi kurubyiniro mu ndirimbo ze nka Agatako,Wabulila yaririmbye muburyo bw’imbonankubone (live).

Yakurikiwe na Charly Na Nina, Uncle Austin,na Yvan Buravan bose bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu miririmbire yabo.

Nyuma gato y’isaha imwe nibwo umuhanzi Chege Chingunda wamenyekanye mu itsinda rya TMK n’abandi nka Vanessa Mdee,Morgan Heritage baririmbye karahava gusa aba banzi bo ntibakorersheje ubryo bwa live.

Ahagana i saa saba n’igice z’ijoro ryo kuwa 03 ushyira kuwa 04 Nyakanga 2017 nibwo Diamond Platnumz wari utegerejwe na benshi yari ageze ku rubyiniro muri iki gitaramo cyiswe ‘Rwanda Fiesta’ cyabereye ku nshuro yacyo ya mbere i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Akigera ku rubyiniro yakoze mu nganzo maze abenshi baranyeganyega, mu mibyinire n’imiririmbire bye bidasanzwe byatumye benshi bari aho bahaguruka bajyana na we mu byo yakoraga byose ariko batinya kwigaragaza ku rubyiniro ngo berekane akanyamuneza batewe n’ibihangano bye.

Uku kutirekura ngo babyine byatumye Diamond aterura amagambo avuga ku bakobwa b’abanyarwandaki yerura ko yababonyeho umuco wo guhisha ibyiyumviro n’ibyishimo byabo

Mu magambo ye bwite yagize "Biratangaje kubona abantu beza kandi benshi bari hamwe. Buri muntu uje mu Rwanda buri gihe nicyo aba yiteze. Gusa mbaziho kugira isoni bitandukanye n’abaturanyi banyu b’i Goma ho nta soni nyinshi bagira kandi uwo bishimiye mu gitaramo nk’iki baribyinira"

Nyuma yo gutangaza ibi Diamond ubwe byatumye ahamagaza abakobwa ku rubyiniro kugirango koko arebe ko birekura ngo bagaragaze imibyinire yabo mu ndirimbo nka Marry you, Kidogo n’izindi maze bamwe baragenda babyinana na we.

Si ubwambere Diamond Platnumz yataramiye i Kigali kuko yaherukaga mu Rwanda muri 2014 akaba yari aje ubugira kabiri.


Dj Pius ku rubyiniro akora umuziki uru live


Buravan mubuhanga budasanzwe na we yakoze umuziki w’umwimerere

JPEG
Itsinda rya Charly na Nina mu ndirimbo zabo zibyinitse bakoze iyo bwabaga


Austin mu ndirimbo Urwongukunda indirimbo afatanyije na Buravan


Vanessa Mudee i Nyamata yakoze amateka


Morgan Heritage itsinda ryaturutse USA biteguye kujya kurubyiniro


Chege Chingunda ati mubyine


Diamond abyinisha abakobwa baba nyaRwanda nyuma yo kubabwirako bitinya


Diamond yaririmbye yikuye murwego rwo kwiyegereza abafana kubwimiterere ye


Ubwitabire kuburyo bugaragara i Nyamata

Photo:umuseke

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ahubwo diamond ni igicucu abona kwikura umwenda ark gukurura abafana? umubiri we ni zahabu c ngo bamwegere bakureho kamwe? aha ni irwagasabo ntabwo ari tanzania

Tanga Igitekerezo