Kwamamaza

Imyidagaduro

Mu myambarire iteye isoni, uku niko ibyamamare byo mu Rwanda bikunze kwiyambarira mu birori

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Mu myambarire iteye isoni, uku niko ibyamamare byo mu Rwanda bikunze kwiyambarira mu birori

Iyo ugerageje kuzenguruka mu gihugu hirya no hino cyane cyane ahaba habereye ibitaramo by’abahanzi cyangwa ibindi birori bitandukanye byahuje imbaga nyamwinshi uhasanga abantu bambaye mu buryo butandukanye akenshi usanga ivugisha benshi.

Iyi myambarire iharawe na benshi bamwe bayibona nka kimwe mu bigaragaza ko imyidagaduro igenda itera imbere mu Rwanda kuko abayitabira bagenda bahindura uburyo bagaragara iyo bayitabiriye.

Abakunze gushyirwa mu majwi kenshi ni abari (abakobwa) biganjemo ahanini abahanzi, abanyamideli, abakinnyi ba sinema, ba nyampinga ndetse n’abandi..., aba bose ahanini usanga bagawa kubera imyambarire yabo idahwitse gusa ntibivuze ko n’abakigendera ku muco badahari.

Mu gihe iterambere ryiyongera abanyarwanda dusabwa gusigasira umuco wacu kugira ngo udatakarira mu byo twita iterambere, gusa iyo urebye urubyiruko rw’u Rwanda usanga bamwe na bamwe badakozwa ibyo gusigasira umuco wo kwambara ukikwiza.

Kugira ngo umuco wo kwambara ukikwiza ubumbatirwe bisaba kwifashisha bamwe mu byamamare byo mu Rwanda cyane ko aribo bafatwa nk’ibyitegererezo ku bakiri bato, gusa kuri ubu usanga ibi byamamare aribo bigana imico y’abandi bityo bagapyinagaza umuco w’u Rwanda wo kwambara ukikwiza kandi ari bo bagafashe iyambere mu kwigisha ababareba cyane ko byafasha gukangura umuco wo kwambara ukikwiza usa n’ugenda usinzira.

Dore amwe mu mafoto yagiye afatwa mubihe bitandukanye agaragaza bamwe mu byamamare mu Rwanda bari mu myidagaduro ariko basa n’abasize umuco wo kwambara ukikwiza mu rugo.


Aha ni Teta Sandra ari kumwe na miss Rusizi (ibumoso) mu birori bya white party


Allioni usanzwe agaragaza udushya mu myambarire aha yari ku rubyiniro rwa PGGSS6


umuraperikazi Fearless keza nawe imyambarrire ye ikunda gutungura benshi


Knowless witegura gukora ubukwe aha yari kurubyiniro asusurutsa imbaga



Nickita yagaragaye mu mashusho y’indirimbo "Agatako"


Amanda


Sacha (iburyo) na Asinah (ibumoso) bari mu gitaramo cyateguwe na Miss Sandra

IBITEKEREZO

  • paccy Yanditse:

    Nibibazopeeeeee

  • dadi Yanditse:

    Ni za Sida gusa baba babunza barasaze

  • dadi Yanditse:

    niza soda gusa baba babunza ntimunyongere igitekerezo

  • niyomukesha lecho Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano bibiriya ivuganeza kw imibiri yacu arinsengero. none ntitukiyubaha byararangiye .gusa imana udusange kuko isi irashirana n ibicumuro byayo.

  • ndatimana michael Yanditse:

    erega baba basha kurya ht ?

  • cyane Yanditse:

    Ni ukwicuruza nyine. Erega ubuzima buragoye bavandi!

  • ntwali patrick Yanditse:

    Aha abanyarwanda bariguta umuco ariko nyine bayita vision. Nzabandeba ibinibimwe mubimenyetso bigaragazako isi irihafi kurangira ti

  • Yves Yanditse:

    Hella hoes!!

  • Yves Yanditse:

    Hella hoes!!

  • Kamanayo Yanditse:

    Harumuhanuzikazi wavuzeko muminsi yimperuka satani azarangilisha umulimo we Abagore nkuko yawubatangije Muli Edeni .nitubona bili kuba ntidushakire mwiterambere.ahubwo tumenye ko igihe kidusohoreyeho.

  • 1 | 2 | 3

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza