Mu gahinda gakomeye, Bob wo mu itsinda Peace and Love yashyinguwe

Bosco, umusore waririmbaga mu itsinda Peace and Love ryaririmbye iyi ndirimbo zirimo iyo abanyarwanda bamenye cyane yitwa "Ico Imana yifatanyirije" witabye Imana ku itariki 08/07/2016 azize impanuka y’imodoka, kuri uyu munsi ni bwo yashyinguwe.

Iyi mpanuka Bosco bakundaga kwita Bobo yayikoreye mu mujyi wa Bujumbura hafi ya ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uyu munsi yashyinguwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo mu itsinda rye Peace and Love.

Peace and Love bari barasubiyemo indirimbo “Ico Imana yifatanirije” na Danny Nanone, uyu musore Bosco akaba atabarutse itarakorerwa amashusho nkuko amakuru atugeraho abivuga kuko ngo bari bari mu mishinga yo gukora amashusho y’iyi ndirimbo

Photo:Inyarwanda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo