Kwamamaza

Imyidagaduro

Mudandi Frank yasohoye indirimbo ivuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi

Yanditswe

kuya

Mudandi Frank yasohoye indirimbo ivuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi

Ndamyirokoye François uzwi mu buhanzi nka Mudandi Frank yasohoye indirimbo yitwa “Nk’igisabo” ivuga ku bwiza bw’Abanyarwandakazi.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na Makuruki, Mudandi yavuze ko kugira ngo ahimbe iyo ndirimbo byaturutse ku cyifuzo cy’umusore baziranye wamubwiye ko afite umukobwa bakundana, amusaba kumukorera indirimbo arabyemera.

Ati “ Hari umusore tuziranye yambwiye ko afite umukobwa w’inshuti ye mwiza cyane, ansaba kumukorera indirimbo ivuga ko ateye nk’Igisabo ndabimwerera kandi numva ko hari n’abandi benshi iyo ndirimbo izafasha nabo bafite abakunzi buje uburanga cyangwa babona nta n’umwe ubaruta mu maso yabo”.

Yakomeje avuga ko kwandika amagambo y’iyo ndirimbo yagendeye ku byifuzo by’uwo wamusabye kuyimukorera.

Nubwo ari umuntu wamusabye kuyikora, ku ruhande rwe na we yavuze ko ari indirimbo yizeye ko izashimisha Abanyarwandakazi aho bava bakagera dore ko bizwi ko ntawe ubahiga mu bwiza.

Indirimbo asohoye kandi avuga ko hari urwego igomba kumuzamuraho mu muziki akaba ayisohoye nyuma y’uko hashize igihe gito asohoye amashusho y’indirimbo ye yitwa “ Ni Miss”.

Mudandi Frank

Trackslayer na Evy Deks bazwi mu mwuga wo gutunganya indirimbo bakorera muri Touch Entertainment yahoze yitwa Touch Recordz ni bo bahuriye kuri iyo ndirimbo maze barayikora. Uyu muhanzi abashimira ku bw’ibitekerezo bahuje indirimbo igakorwa neza.

Nyuma yo gusohora iyo ndirimbo, Mudandi Frank yavuze ko afite indi imishinga myinshi mu muziki ari gutegura.

Mbere y’uko asohora indirimbo yitwa “Ni Miss” n’iyitwa “ Nk’Igisabo” yari yabanje iyitwa “ Fou de toi”.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza