Diamond yagiye kwifatanya n’umuryango w’umugore we wapfushije nyina (Amafoto)

Umuhanzi Diamond Platnumz ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyirabukwe agaragarizwa icyubahiro gikomeye.

Kuri uyu wa Kane nibwo inkuru yabaye kimomo ko Halima Hassan, nyina w’umugore wa Diamond yitabye Imana .Ibi byahise bituma Diamond afata urugendo rwerekeza muri Uganda aho yagiye kwifatanya n’umuryango w’umugore we mu kiriyo.

Nkuko bigaragara ku mafoto, Diamond yakiriwe n’abo mu muryango wa Zari ndetse bamugaragariza ko bamwishimiye.

Dore uko yakiriwe akigera Uganda


Ubwo yageraga murugo rw’iwabo wa Zari


Aramukanya nabo mu muryango w’umugore we


bamuhaye icyubahiro abo yasanze


Yifatanyije nabandi mukiriyo

Nyirabukwe wa Diamond witabye imana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo