Miss Mutesi jolly yeretse urubyiruko icyatumye u Rwanda rubohorwa

1

Kuri iki cyumweru Tariki ya 03 Nyakanga 2016, Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yaganiriye n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye n’abanza mu mujyi wa Kigali aho yabaganirije ku ndangagaciro yo gukunda igihugu ariyo yanaranze ababohoye u Rwanda.

Nk’uko bisanzwe buri wa 04 Nyakanga abanyarwanda bose bizihiza umunsi u Rwanda rwabohorejweho, aho ingabo zari iza RPF zabohoye u Rwanda rwari rumaze amezi 3 mu icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu gikorwa Miss Mutesi Jolly yise “Agaciro Kanjye” yaganirije urubyiruko rusaga 300 rwari rwahuriye ku cyicaro cya polisi, aho yabasangije ku ndangagaciro yo gukunda igihugu.

Miss Mutesi Jolly yeretse urubyiruko ko Indagagaciro yo gukunda igihugu ari ingezi cyane kuko ariyo yatumye ingabo za RPF zibasha kubohora u Rwanda rwari rumaze kubura abanyarwanda basaga miliyoni bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bitewe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.

Insaganyamatsiko y’ibi biganiro yagiraga iti “Ni iki urubyiruko rw’ejo hazaza h’u Rwanda rwakora ngo rwongere umuvuduko w’urugendo rwo kwibohora.

Byitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye nka Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, umuyobozi wa RGB, abayobozi ba polisi y’igihugu n’abandi batandukanye

abana b’abakobwa bateze amatwi ibiganiro

Abayobozi batandukanye bafata ifoto y’u rwibutso n’abana nyuma y’ibiganiro


Ibiganiro byitabiriwe ku bwinshi

Mutesi Jolly aganiriza urubyiruko

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo