Miss Mutesi Jolly yasubije abavuga ko yitukuje

6

Ifoto Mutesi Jolly yafotowe muri uku kwezi

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly avuga ko nta gisubizo afitiye abantu bakomeje kumubaza niba yaba yarisize amavuta atukuza uruhu (umukorogo) bagendeye ku mafoto ye yo mu bihe bitandukanye.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyamabaga hakwirakwizwa amafoto atandukanye yerekana nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye, abantu bayahuza bakavuga ko yaba yarakoresheje amavuta atukuza uruhu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016 umunyamakuru yamubajije niba ibivugwa koko niba yaritukuje bitaba ari igisebo kuri we nka nyampinga w’u Rwanda.

Mu ijwi risa n’iritishimiye iki kibazo, Miss Mutesi Jolly yasubije uyu munyamakuru ko ari we ufite kureba ayo mafoto yose ubundi akiha igisubizo bitewe nuko yabibonye.

Yagize ati “Wowe ubwawe ufite ugisubizo. Urambajije ngo nkeka ko atari ubusembwa kuri Miss Rwanda? Wowe ubwawe nkeka ko ufite igisubizo uwabikoze ni umuntu umwe ku giti cye n’ureba undi muntu, ibyo ni ibijyanye n’mitekerereze y’umuntu.”

Ibyamamare bitandukukanye birimo abahanzikazi bo mu Rwanda n’umuraperi Jay Polly bari mu bandi bagiye bavugwaho kwitukuza ariko bo bagiye babihakana.

Biragoye kwemeza ko umuntu yaba yaritukuje mu gihe utamuzi mu bwana bwe dore ko n’amafoto ashobora guhindura umuntu igikara cyangwa inzobe bitewe n’uburyo yafotowemo.


Mutesi Jolly ubwo yatorerwaga mu karere ka Rubavu

Nyuma y’iminsi nk’ibiri atowe nka Miss Rwanda 2016

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. ntibikwiye ko umukobwa uhagarariye abandi yitukuza no igisebo rwose ntihagire ubihakana kandi ntanuwabishima,abikoze nubwo ari bibi ariko adahagarariye abanyarwandakazi nta kibazo.

  2. ntibikwiye ko umukobwa uhagarariye abandi yitukuza no igisebo rwose ntihagire ubihakana kandi ntanuwabishima,abikoze nubwo ari bibi ariko adahagarariye abanyarwandakazi nta kibazo.

  3. ariko c baramushakaho iki baretse kumutesha umutwe koko nibabanze barebe ibyabo babone kureba ibyabandi niba yaritukuje its her wish kandi ndcatekereza ko niba yaranabikoze yarafite impamvu yabimuteye

  4. ariko c baramushakaho iki baretse kumutesha umutwe koko nibabanze barebe ibyabo babone kureba ibyabandi niba yaritukuje its her wish kandi ndcatekereza ko niba yaranabikoze yarafite impamvu yabimuteye

  5. Bishoboka ko yaba yarihinduye kuko kuri TV ejobundi bavuga ko agiye hanze mumatushanwa nabonye intoki ze hariya zihinira nibagiwe uko bahita hasa nka noire nabantu bitukuza koko. Ok ni inzobe ariko nawe arayongerera ariko ni uburenganzira bwe nta ni mpamvu yo kubitindaho

  6. Iki kibazo gitanga umwanzuro ntikemewe na gato! Ni icyo bits ARGUMENT MASSUE cg AD PERSONAM! Miss yasubije neza!

Tanga Igitekerezo