Miss Mutesi Jolly yerekeje ku mugabane w’u Burayi

8

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yerekeje ku mugabane w’u Burayi aho agiye kuzenguruka ibihugu bitandukanye akagira umwanya wo kuganira n’abanyarwanda baba muri ibyo bihugu.

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly yuriye indege kuri uyu wa 17 Nzeri 2016 aho yabanje guca mu gihugu cy’u Budage akaba ari mu rugendo yari yemerewe n’uruganda rukora amavuta ubwo yambikwaga ikamaba rya nyampinga w’u Rwanda 2016.

Mutesi Jolly Kandi azajya mu bindi bihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi n’u Buholandi aho azagira umwanya wo kuganira n’abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu byo ku mugabane w’ u Burayi.

Hari hashize icyumweru kimwe Miss Mutesi Jolly avuye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ryateguye n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru "Uganda Festival in Los Angeles".

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Mubyukuri ndasaba abanyarwanda ko dufasha miss wacu kugirango yiyumvemo ubushobozi akwiye imbaraga zacu gusa twarishimye kuko ibyo yatwemereye gukora agenda abigaragaza hirya nohino ndumva arubwambere bibaye kuko azi icyo gukora ndizerako azatsinda kuko turimo kumusengera cyane nkumukobwa uhagarariye igihugu cyacu mbanumva tugomba kuba abambere muribyose

Tanga Igitekerezo