Kwamamaza

Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly agiye gukora ibitarakozwe n’abandi batanu bamubanjirije

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Miss Mutesi Jolly agiye gukora ibitarakozwe n’abandi batanu bamubanjirije

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly agiye guserukira u Rwanda mu marushanwa y’abakobwa bahiga abandi mu bwiza ku isi nzima.

Mutesi Jolly watorewe kuba nyampinga w’u Rwanda muri Gashyantare 2016 niwe ubaye nyampinga wa mbere w’u Rwanda ubashije kwitabira aya marushwana.

Muri iri rushanwa ziraba ku nshuro ya 65, riteganijwe kuba mu kwezi k’ukuboza 2016 rizitabirwa bwa mbere n’igihugu cy’u Rwanda ndetse ryakire ibindi bihugu bine byari bimaze igihe bitaryitabira.

Ibyo bihugu bizongera kwitabira amarushanwa ya Nyampinga w’isi ni Bangladesh yari imyaze imyaka 15 ititabira, ibirwa bya Cook byari bimaze imyaka 23, Madagascar yitabiriye inshuro imwe muri 2011 ndetse n’ibirwa bya St Lucia byaherukaga kwitabira mu myaka 6 ishize.

Umujyanama wa Miss Mutesi Jolly Prince Kid, yatangarije Makuruki.rw ko kugirango u Rwanda rubashe kwitabira Miss World bitizanye kuko babanje kubisaba ndetse bakanabyishyurira.

Yagize ati "twarabisabye bagira ibyo basaba basanga turabyujuje, ndetse hari amafaranga utanga mukanasinyana amasezerano"

Kuva irushwanwa rya Miss World ryatangira kuba mu myaka 65 ishize rimaze kwitabirwa n’ibihugu 175 aho mu mwaka wa 2013 ariho yitabiriwe n’ibihugu byinshi bigera ku 127.
Kugeza ubu ntiharamenyekana aho iki gikorwa kizabera.

Mu mwaka ushize wa 2015 uwari wegukanye ikamba rya Miss World ni umunya-espagnekazi witwa Mireia Lalaguna.

IBITEKEREZO

  • hagenimana Yanditse:

    Miss wacu tumwifurije amahirwe menshi kandi ni ngombwa no kugumya guhesha igihugu cyacu agaciro

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza