Miss Iradukunda Elsa yahuye Na Sonia Ralland wabaye Miss France 2000

1

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2017, Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa uri mu ntara y’Uburengerazuba yahuye na Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’ u Bufaransa mu mwaka w’2000.

Ni ku munsi we wa gatatu mu ruzinduko ari kugirara mu Ntara y’Uburengerazuba, nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yiyamamarijemo ubwo yahataniraga iri kamba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo Miss Iradukunda Elsa yahuye na Sonia Rolland wabaye nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, bakaba bahuriye mu karere ka Rubavu.

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yasuye ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ishuri ry’umuziki rya Nyundo,anaganiriza abana b’abanyeshuri ku kwihesha agaciro.

Biravugawa ko Sonia Roland yaba ari mu bikorwa byo gukora filime ivuga ku mateka y’u Rwanda.

Miss Elsa yasuye abakora inkweto


Yakiriwe nk’umwamikazi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo