Kwamamaza

Imyidagaduro

Michael Jackson yarezwe mu rukiko ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu mu myaka 30 ishize

Yanditswe

kuya

na

Editor
Michael Jackson yarezwe mu rukiko ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu mu myaka 30 ishize

Umugore witwa Jane Doe yajyanye abacunga iby’umuhanzi Michael Jackson mu rukiko asaba indishyi ngo kuko yasambanyijwe n’uwo muhanzi ubwo yari afite imyaka 12.

Doe avuga ko Micahel Jackson yatangiye kumufata ku ngufu mu mwaka wa 1986.Ngo icyo gihe Doe na mama we bari baragiye gutembera hafi y’aho Michael Jackson yabaga, maze uwo muhanzi aza gushuka Doe ngo aze ajye kumutembereza mu nzu ye.

Ubwo Doe yageraga mu nzu ya Michael Jackson, ngo yatangiye kumusoma, amukorakora ku gitsina ndetse ngo aramusambanya.

Doe avuga ko yakomeje gusambanywa kugeza agize imyaka 16, ubwo Michael Jackson yamuhaga amafaranga ngo atazabivuga.

Uyu mugore avuga ko Micahel Jackson yamuhaye amafaranga agera ku bihumbi 900 by’amadolari ngo atazamuvamo ndetse anagaragaza sheki n’izindi mpapuro zigaragaza ko yayamwishyuye.

Yakomeje avuga ko yegereye sosiyete zitandukanye zasigaranye imitungo y’uwo muhanzi ariko zikamusuzugura cyane, ariyo mpamvu ashaka ko urukiko rumurengenura agahabwa impozamarira.

Umwe mu banyamategeko bashinzwe kurinda imitungo yasizwe na Michael Jackson yandikiye TMZ dukesha iyi nkuru ayibwira ko ibyo uwo mugore avuga ari ibinyoma.

Ngo ntabwo byumvikana uburyo uwo mugore agiye kurega nyuma y’imyaka irindwi uwo arega yitabye Imana.Yongeyeho ko hari abandi bashobora kuba babyihishe inyuma.

IBITEKEREZO

  • abbaabba Yanditse:

    1. Izo ndishyi ntizishoboka kuko zishingiye ku cyaha kandi urupfu rwuwakoze icyaha ruhagarika ikurikiranwa. Keretse iyo Michael Jackson apfa yaraburanye bikamuhama, niho umugore yari gusigara aregera indishyi.
    2. Ikindi ni uko 900 000 USD yamuhaye ahagije

  • Kay Yanditse:

    Najye kwishyuza imva

  • m Yanditse:

    kuki se Joe atareze mbere ya hose

  • m Yanditse:

    kuki se Joe atareze mbere ya hose

  • Mfuranzima Ger Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano

  • Mfuranzima Gerard Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano Nibamurekure

  • -xxxx- Yanditse:

    ni umuteka mutwe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza