Kwamamaza

Imyidagaduro

Mibilizi ngo ntazibagirwa intambara yarwaniye ku Rucunshu- Amateka ye mu gisirikare

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Mibilizi ngo ntazibagirwa intambara yarwaniye ku Rucunshu- Amateka ye mu gisirikare

Umuhanzi umenyerewe mu kuririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse akaba abarizwa muri Orchestre Impala yamaze gusezererwa mu gisirikare kuri ubu akaba yaratangiye Ubuzima busanzwe aho avuga ko agiye kwibanda mu bikorwa bye bya muzika mu buryo bwimbitse.

Munyashoza Dieu Donnee uzwi ku izina rya Mibirizi wamenyakanye cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Abantu benshi ntibari bazi ko uyu muhanzi abarinzwa mu ngabo z’u Rwanda dore ko akenshi yakundaga kugaragara aririmba ahantu hatandukanye ndetse banatunguwe no kumva ko yasezerewe mu gisirikare dore ko akigaragara nk’umusore.

Nyuma yo gusezererwa mu Ngabo z’u Rwanda Makuruki.rw yegereye Munyanshoza Dieu Donnee yadutangarije byinshi ku buzima bwe mu myaka 23 yari amaze mu gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda.

Munyanshoza Dieu Donnee avuga ko yinjiye mu gisirikare cya RPF Inkotanyi mu 1993, yinjirira mu Karere ka Burera muri batayo yari iya 59, icyo gihe akaba yari umusore w’ingimbi wari ufite imyaka 17.

Munyashoza avuga ko impamvu yinjiye mu gisirikare ari amateka yari mu Rwanda rw’icyo gihe yarangwaga n’amacakubiri ndetse n’ivangura.

Yagize ati: “icyatumye njya mu gisirikare ni amateka mabi yari mu Rwanda aho abantu bavangurwaga, tugahohoterwa mu mashuri ndetse hari na bamwe bari baramaze kubyakira.”

Munyanshoza akomeza avuga ko akigera mu Nkotanyi na we yari agifite iyo myumvire yo kuba abantu bo mu bwoko bw’abatutsi nta gaciro bafite ariko ngo yahawe amahugurwa arigishwa ndetse yumva neza n’impamvu yagiye ku rugamba ariyo yo kubuhoza u Rwanda.

Ikintu cyashimishije Munyashoza mu Buzima yabayemo mu gisirikare ni uburyo yageze mu Nkotanyi akahasanga urukundo, ubwitange n’ubutwari yasanganye abandi bari baramubanjirije byanatumye babasha kubohora u Rwanda atibagiwe n’amagambo abatera intege babwirwaga na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati: “ abandi basirikare nasanze mu Nkotanyi, bari beza, bari bafite ururkundo, baritangaga kandi bari intwari… njya nibuka amagambo his Excellence yajya atubwira aduha morale na byo sinabyibagirwa.”

Umunsi Munyashoza Dieu Donnee avuga ko atazibagirwa mu buzima bwe bwa gisirikare ni igihe Inkotanyi zari zaramaze gufata Kigali Leta yiyise iy’Abatabazi yaramaze kwimukira i Gitarama (Muhanga), ahantu hitwa ku rucunshu n’ubundi habereye intambara ikomeye mu mateka y’u Rwanda na bwo baharwaniye iminsi itatu bataruhuka ndetse arahakomerekera gusa ntiyapfa.

Yagize ati: “Intambara yo ku rucunshu sinzayibagirwa, twaharwaniye iminsi itatu tutaruhuka, ngewe barandasa ndakomereka, ndabyibuka nari ndi kumwe n’abandi bakomeretse tugwa mu gico cy’interahamwe umenya harimo n’abasirikare n’imbaraga nke nari nsigaranye mfata imbunda sinarasa ariko bariruka, iyo ntagira iyo mbunda baba baratumereye nabi.”

Mu 1995 ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yise Mibirizi ndetse akaza gufata akazina k’akabyiniriro ka Mibirizi nyuma akomeza kuririmba n’izindi.

Munyanshoza yari afite ipeti rya Sergent mu ngabo z’u Rwanda akaba yakoraga mu ishami rishinzwe guhuza abasirikare n’abaturage, akaba avuga ko yishimira uko yakoze inshingano ze ndetse n’uko agiye mu kiruhuko agifite imbaraga kandi nta bumuga afite yakuye ku rugumba.

Kuri ubu Munyanshoza agiye kwibanda ku bikorwa bye bya muzika haba kuririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no muri Orchestre Impala.

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  1. Munyacoza courage kbs.byumwihariko njyendakwemera sana mpise nibukatugendana nkasubiramo twaturirimbo twurukundo Umwari, ndetse umunsi wandutiy, iyindi .nkakuvugisha mazekuturirimba tugeze igikondo.

  2. Sibyiza kubeshya en plus kwibeshyera.Muzamubaze batallon ya harwaniye mumubaze na company yarimo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza