Kwamamaza

Imyidagaduro

Meek Rowland wavuzweho gukundana na King James agiye gutaramira abatuye Atlanta

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Meek Rowland wavuzweho gukundana na King James agiye gutaramira abatuye Atlanta

Kuri uyu wa Gatanu Umunyarwandakazi Meek Rowland uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye gutaramira abakunzi be bo muri leta ya Atlanta.

Meek Rowland ni umunyarwandakazi wamenyakanye cyane mu mashusho y’indirimbo ya King James yitwa “Ntibisanzwe” ndetse bivugwa ko baba bari mu rukundo.

Ni umukobwa ukunzwe n’abantu benshi kubw’ikimero cye ndetse akaba anazwi mu ndirimbo nka Amazing,Uri Uwange, Uyu mwana n’izindi.

Niwe muhanzikazi wigaragaza uba hanze y’u Rwanda nyuma ya Priscilla ukunzwe mu ndirimbo yitwa “Ntacyadutanya”

Mu rwego rwa kwagura umuziki we Meek Rowland yateguye igitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu tarki 28 Ukwakira 2016 muri Leta Atlanta.

Mu Kiganiro yagiranye na Makuruki.rw Meek Rowland yavuze ko icyi gitaramo kizabera mu kabyiniro gasanzwe kagaragaramo Abanyafurika benshi.

Yagize ati “igitaramo kizabera ahitwa vice Lounge Club, hazwi cyane kuba hacurangirwa indirimbo nyafurika.”

Meek Rowland yakomeje avuga ko afite gahunda yo gukomeza gukora indirimbo zitandukanye akagura imbibi z’umuziki we.

Meek Rowland akora akazi gasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse agakora n’umuziki akaba abana yo n’abana be 2 b’abakobwa.

Uburanga bwe bukurura abatari bake

IBITEKEREZO

  • tresor tyga secand ndihokubwayo Yanditse:

    Oe Mbibarize Mwotubwira Neza Invyo Nimvano Mbe Meek Ndagusabe Gato Gusa Ryutegura Indirimbo Ziryohera Buri Wewe Mumajambo Kand Ndakwikundi Cyane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza