Meddy Saleh yaba yarasubiranye n’umugore we Shaddy

Meddy Saleh umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo zitandukanye ashobora kuba yarasubiranye n’umugore we uzwi nka Shaddy nyuma y’igihe kinini baratandukanye.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2016 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko producer Meddy Saleh yatandukanye n’umugore we Shaddy wajyanye n’abana babiri b’abakobwa babyaranye.

Byavugwaga ko uyu mugore Shaddy yagiye gutura Kacyiru na ho Meddy Saleh akajya gutura i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Gusa aba bombi ntibigeze bemeza ayo makuru n’ubwo incuti zabo zabishimangiraga.

Muri icyo gihe kandi Shaddy yakundaga kugaragara mu birori binyuranye mu majoro ari kumwe n’abandi bakobwa.

Nyuma y’igihe kinini uyu muryango utagaragara mu ruhame, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaje amafoto bari kumwe bombi n’abana babo, kimwe mu bimenyetso byerekana ko baba barasubiranye koko, dore ko amafoto nk’aya bataherukaga kuyagaragaza.

Shaddy ni umwe mu bagore bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’amafoto akurura igitsina gabo ashyiraho.

Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yitwa Buhoro Buhoro ya King James ndetse ni na we mukobwa ugaragra mu mashusho y’indirimbo yitwa Ntawundi ya Umutare Gaby.

Meddy Saleh yatunganyije amashusho y’indirimbo nyinshi z’abanyarwanda nka Yantumye na Naramukundaga za King James, Same Room ya Mani Martin, Peke Yangu ya Knowless , Velo ya Teta Diana, Agatako ya Dj Pius na Chameleone n’izindi.



Aya ni amafoto agaragaza ko Meddy Saleh na Shaddy bashobora kuba basubiranye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo