Kwamamaza

Imyidagaduro

Marina yaciye bugufi imbere ya Charly na Nina

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Marina yaciye bugufi imbere ya Charly na Nina

Umuhanzi ukunzwe mu ruhando rwa muzika muri iyi minsi kubera imyambarire ye ku rubyiniro n’indirimbo ze usanga zikunzwe, Marina yemeye guca bugufi asaba imbabazi Charly na Nina.

Kuwa 19 Ugushyingo 2018, ubwo lebel ya The Mane yari mu bitaramo bizenguruka u Rwanda ’Simbuka Tour’, Marina Deborah yaririmbye indirimbo ashyiramo amagambo yo gusebya aba bakobwa aho kuvuga “’Charly na Nina’ avuga ’Shyari na Nyina’.”

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo I Rubavu, byakuruye impaka ndende mu bantu batandukanye bakurikiranira hafi iby’umuziki ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Mu gusaba imbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Marina yavuze ko nta rwango yabikoranye.

Yagize ati “Niseguye kuri buri umwe wese haba mu rwego rw’abafana cyangwa abanyarwanda muri rusange cyane cyane Charlotte Rulinda na Muhoza Nena waba yarafashe nabi kuba narise aba bakobwa ngo shyari na nyina.”

yunzemo ati, “Nta rundi rwango mbafitiye nkuko ngenda mbisoma mu bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga kandi ndabubaha nka bakuru banjye mu muziki. Mbere na mbere umuziki w’u Rwanda.”

PNG - 347.2 kb
Marina yaciye bugufi imbere ya Charly na Nina abinyujije kuri Instagram

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza