Kwamamaza

Imyidagaduro

Mariah Carey arifuza indishyi ya miliyoni 50$ ku wahoze ari umukunzi we

Yanditswe

kuya

na

Editor
Mariah Carey arifuza indishyi ya miliyoni 50$ ku wahoze ari umukunzi we

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Mariah Carey arifuza ko James Packer wahoze ari umukunzi we amuha impozamarira ya miliyoni 50 z’amadolari kubera igihombo yamuteje.

Aba bombi batangiye gukundana muri Kanama 2015, ariko babyemeza ku mugaragaro muri Mutarama uyu mwaka.

Ibintu byabaye bibi muri Nzeli ubwo bajyaga mu Bugereki, aho bashwanye ndetse bakanarwanira, bikaba bivugwa ko byaba byaratewe n’urukundo rw’ibanga rwabaye hagati ya Carey n’umubyinnyi we Bryan Tanaka, abandi bakavuga ko byaba byaratewe no gusesagura kwa Mariah Carey.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Carey ari gusaba indishyi z’akababaro Packer, ngo kubera ko yamushutse agatuma bimuka bakava mu mujyi wa New York bakajya i Los Angeles none bakaba batandukanye.

Ngo Carey avuga ko byamuteye igihombo gikomeye mu kazi ke ka buri munsi.Icyo kinyamakuru kivuga ko ngo Packer yari yaranamusezeranyije amafaranga menshi, bakaba batandukanye atarayamuha.

Nubwo bivugwa ko Tanaka ashobora kuba ari we ntandaro y’ugutandukana kwa Carey na Packer, kuri uyu wa Kane Mariah Carey yagaragaye mu kabari i California, ari kumwe n’inshuti ze ziirmo na Tanaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza