Kwamamaza

Imyidagaduro

Manzi Kagame yasohoye indirimbo ‘Abera Turacunguwe’ isaba abantu kwiyegereza Imana

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Manzi Kagame yasohoye indirimbo ‘Abera Turacunguwe’ isaba abantu kwiyegereza Imana

Umuvugabutumwa, Manzi Kagame umenyerewe cyane mu kiganiro cyamamaza ineza ya Yesu kirisito ku maradiyo atandukanye yasohoye indirimbo ‘Abera Turacunguwe’ igamije gufasha abantu guhinduka bagakora bazirikana ineza y’Uwiteka.

Umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi wa Ahera h’Ahera Ministry, yabwiye Makuruki ko yinjiye mu mwuga wo kwigisha abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito binyuze mu ndirimbo.

Yakomeje avuga ko aje muri uyu muhamagaro wo kuririmba Gospel kugira ngo afatanye n’abawusanzwemo gusakaza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Yavuze ko abasanzwe baririmba Gospel hari intambwe batarageraho ariko ko gace gake bazagenda babigeraho.

Yagize ati, “Mubyukuri Gospel yo mu Rwanda itangiye kugenda izamuka nubwo hakiri urugendo ariko buhoro buhoro nirwo rugendo, gusa icyo nasaba umuntu wese uyibarizwamo ni ugokomeza kuzirikana ko duhetse isanduku y’isezerano, niko gakiza twahawe kubuntu kandi uhetse iyo sanduku arangwa no kwera imbuto zikwiriye abihannye."

Manzi Kagame ngo atangiye uyu mjuhamagaro wo kwamamaza inkuru nziza binyuze mu ndirimbo adateganya gusubira inyuma kuko yifuza gusohora indirimbo nyinshi zoza umutima w’abakirisitu uko Imana izamushoboza.

Kanda kuri link wiyumvire iyi ndirimbo https://www.youtube.com/watch?v=hOS...

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza