Manager wasezereye Jay Polly na Ama G, yatangaje abahanzi yifuza gukorana na bo

4

Manager Bosco yababajwe n’imikoranire idahwitse yagiranye na Jay Polly na Ama G The Black

Nyuma yuko Bosco wafashaga abahanzi babiri Jay Polly na Ama G The black atandukanye na bo, ubu yamaze kugaragaza bamwe mu bahanzi yumva yakwishimira gukorana na bo ndetse avuga ko nta kintu na kimwe azongera gukorana n’aba basore

Kuri uyu wagatandatu tariki 27 Kanama 2016, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu kiganiro KT ideal, Manager Bosco yatangaje ko ibyo yakorewe na Jay Polly na Ama G The Black byatumye yumva atazongera gukorana na bo, ndetse binamutera impungenge zo kongera gukorana n’abahanzi bazwi nk’abaraperi (Rappers) baririmba injyana ya Hip Hop bitewe n’ibyo yabonye ku bo bari bamaze iminsi bakorana.

Mu magambo ye yagize ati: "ndamutse nongeye gufata abahanzi sinafata bariya, wenda nka Tom close, Christopher kuko mbona bo bafite imico myiza (discpline). Mu baraperi nafata wenda nka Danny Nanone cyangwa Riderman." Yakomeje avuga ko atashimishijwe n’imyitwarire ya Jay Polly na mugenzi we Ama G mu gihe bamaranye.

Abajijwe ni ba wenda mu bijyanye na gahunda bari bafite zo gukorera amashusho mu gihugu cya Kenya hari icyo yabafasha, yagize ati: "Nta kintu na kimwe nakongera gukorana na bariya bantu, ubwo wenda bazagira ubundi buryo bahura [....] njye ngiye gukora bizinesi yanjye, gusa ntabwo tugiye mu rwango nzakomeza mbakunde"

Ibi byose Bosco yabitangaje nyuma y’ipfapfana ry’igitramo cya Jay Polly na AmaG The Black yari yabafashije gutegura ariko nyuma bakaza kumutenguha ku byo bari bumvikanyeho mu gutegura iki gitaramo bigatuma gipfuba agahitamo gukuramo ake karenge.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. jyenda siwowe kampara ntibizatubuza kuyobora muzikanyarwanda usanzebakanuye uti discipline ntayo jyendamahoro arikogusebanya ubireke.

Tanga Igitekerezo