Kwamamaza

Imyidagaduro

Umuhanzi M Izzo yerekeje mu ishuri ry’imyuga

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umuhanzi M Izzo yerekeje mu ishuri ry’imyuga

Umuhanzi M Izzo umenyerewe mu njyana ya Hip Hop aratangaza ko ubu ari kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki (DJ) mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’umuziki.

M Izzo asanzwe ari umuhanzi uririmba injyana ya Hipo Hop akaba yabaye no mu Bisumizi mu gihe kitari gito, gusa kuri ubu utacyumvikana cyane mu ndirimbo nshya.

M Izzo yabwiye Makuruki.rw ko impamvu ituma atari kumvikana cyane adasohora indirimbo ari uko ari kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki.

Yagize ati ‘Ndi kwiga muri Scratch Music Academy, ni byo bimpugije muri iyi minsi .”

M Izzo avuga ko impamvu yatumye ajya kwiga kuvanga imiziki atari uko kuririmba byamunaniye ahubwo ngo icyabimuteye ni ugushaka kugira ubumenyi bwisumbuye kandi bwerekeranye n’umuziki.

Yagize ati “Iyo uru umuhanzi ariko nta kintu uzi ku muziki tuvuge nko gucuranga gitari, piano, ingoma ibintu nk’ibyo, akenshi ntago biba ari byiza wakagombye kuba uri umuhanzi hari ikintu na we ubwawe uzi kandi kijyanye n’umwuga ukora.”

M Izzo avuga ko uyu mwuga ari kwiga ari umwuga mwiza kuko ushobora kumutunga mu gihe atari kuririmba dore ko ari umwuga udapfa gusaza.

Yagize ati “Ubu-DJ ni ibintu nkunda kandi ni n’umwuga n’nkuko wakwiga kubaka, kubaza, ni umwuga udasaza ni ibintu bishobora kumfasha kurushaho.”

Amasomo M Izzo ari gufata ateganijwe kurangira mu mezi 3 nyuma akimenyereza mu kwezi kumwe, ubundi akajya ku isoko ry’umurimo.

Dj Khaled ni umwe mu ba DJ bakomeye ku isi ndetse akaba ari n’umuhanzi, M Izzo avuga ko ari we afatiraho urugero.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza