Kwamamaza

Imyidagaduro

"Kwa Jules ni nko mu rugo, njyayo nkanywa n’inzoga z’ubuntu" Mc Tino ahakana ubujura

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya TBB akaba n’umushyushyarugamba Kayisirye Martin uzwi nka Mc Tino arahakana ko yibye isakoshi y’umukobwa bahuriye mu kabari akavuga ko ababivuze ari abagamije kumuharabika.

Mu ntangriro z’iki cyumweru nibwo umukobwa umwe ubarizwa mu mujyi wa Kigali yavuze ko ari gushakisha Mc Tino nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize ngo yaba yaramwibye isakoshi ubwo bari mu kabari.

Nk’uko uyu mukobwa yabitangarije Igihe ngo intandaro yo gutwarwa isakoshi ye ngo ni uko Tino yamusanze mu kabari gaherereye i Remera agashaka ko bahuza urugwiro umukobwa akamwangira kuko yari yasohokanye n’undi musore niko guhengera umukobwa ahuze ahita aterura isakoshi ye bamuburira irengero.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Tino, ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko yatwaye iyo sakoshi gusa ibyabaye byose ngo byari mu buryo bwo gutebya.

Yagize ati “ukuntu byagenze ntabwo ari ibintu bya danger ubundi byari nko muri blague (gutebya)”

Tino yongeyeho ko yababajwe cyane no kuba ngo baravuze ko asanzwe n’ubundi yiba amasakoshi y’abakobwa nyamara muri ako kabari asanzwe ahamenyereye ndetse y’ishyira akizana nk’uri iwabo.

Yagize ati “ Njye nakoze kuri radiyo igihe kinini ,ni gute nka Tino isi yose izi wavuga ngo nafashe isakoshi ndiruka nkuraho telefone ? kare nabumajije ngo azane abo bakobwa avuga ko nabo nabambuye amasakoshi. Hariya kwa Jules (kwa nyir’akabari) n’umugore we ni nko mu rugo njyayo nkanywa n’inzoga z’ubuntu. Ni gute wakora amahano nk’ariya?"

Tino avuga ko abatangaje iyi nkuru yamuvuzwe yakozwe n’abantu bamugambaniye ngo bamwandurize izina rye nk’uko yabyutse ababyandika ku rubuga rwe rwa Instagram.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza