Kubw’ijwi rizira amakaraza, umutindi nyakujya ahindutse icyamamare ku isi mu cyumweru kimwe

5

Umwana w’umuhungu ukomoka mu gihugu cya Gabon uzwi ku mazina ya Samuel kuri ubu amaze kwamamara ku isi yose bitewe nimpano yifitiye yo kuririmba nubwo ari umukene, gusa kuko impano itareba umuryango cyangwa ibyo ufite ni yo mpamvu Samuel amaze kwamamara mu bice bitandukanye byo ku Isi kubera imiririmbire ye yatangaje benshi ubwo yiganaga indirimbo “The Power of Love” ya Celine Dion.

Kuwa 18 Nyakanga 2016, Samuel yafashwe video agerageza kuririmba nka Celine Dion muri “The Power of Love”, imwe mu ndirimbo zubatse amateka akomeye ku Isi.

Ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, Twitter na Instagram bituma abonwa n’abantu benshi.

Nyuma yo kureba amashusho Samuel yifashe yigana Celine Dion bakozwe ku mitima n’ubuhanga bukomeye afite mu muziki nubwo yari yarabuze aho abugaragariza.

Icyatangariwe na benshi ni uko yayisubiyemo mu ijwi ryumvikanisha ko afite ubuhanga buhanitse mu kuririmba kandi atarakandagiye mu ishuri ryigisha umuziki.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Samuel w’imyaka 17 yavuye mu ishuri ku bwo kubura ubushobozi ndetse ko abayeho mu buzima butari bwiza mu mujyi wa Libreville ndetse nta cyerekezo gihamye cy’ubuzima afite ku mibereho ye.

Ubwinshi bw’abasakaje amashusho ya Samuel yigana Celine Dion bwatumye igera kuri uyu muhanzi w’ikirangirire ku Isi. Aya mashushu agera kuri Celine Dion yari amaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni mu cyumweru kimwe gusa yari imaze isakazwa.

Celine Dion yatunguwe n’ubuhanga bwa Samuel, bimukora ku mutima ahita ayisangiza abasaga miliyoni 23 bamukurikira kuri Facebook. Mu ijoro rimwe yarebwe ku muvuduko wo hejuru ndetse kugeza ubu abarenga miliyoni eshatu bamaze kuyireba.

Yayiherekesheje ubutumwa bushimagiza Samuel, agira ati: “Samuel, impano yawe ni nini nk’uko ijwi ryawe ringana. Byankoze ku mutima uburyo indirimbo zanjye zambutse zikakugeraho, nizeye ko tuzagira amahirwe umunsi umwe tukabonana.”

Celine Dion yahaye Samuel ubutumwa bumutera imbaraga amusaba ko yaririmba cyane byisumbuye impano ye ikazamutunga. Ati “Inzozi zawe zose zibe impamo. Komeza uririmbe nk’uko ubikora.”


Ubutumwa Celine Dion yageneye Samuel

Samuel uvuka mu muryango utishoboye i Libreville, yabwiye AFP ko nta mahirwe yagize yo kwiga ndetse nta n’akanunu afite ku masomo ya muzika. Yatunguwe cyane no kuba Celine Dion yaramwandikiye, gusa ngo yabimenye abibwiwe na mukuru we utuye mu Mujyi rwagati kuko nta telefone atunze ndetse nta konti ya Facebook agira.


Nguwo Samuel ubwo yavugaga kubye na Seline Dion

Ati “Ntabwo nari mbyiteguye. Nta telefone ngira, nta na konti ya Facebook mfite, ni mukuru wanjye wambwiye ko Celine yasakaje video yanjye. Nizeye ko nshobora kuzahura na we.”

Kanda hano na we wirebere iyo video
https://www.facebook.com/alexsamy.nyaremba/videos/1329125210449400/

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

Tanga Igitekerezo