King James yivanye mu bazahatanira Salax Awards

1

Umuhanzi King James yamaze gutangaza ko atazitabira irushanwa rya Salax Awards bitewe na gahunda afite mu mwaka wa 2016 akavuga ko mu gihe azaba adafite izindi mpamvu yiteguye gusubiramo nagirirwa icyizere.

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James, kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kanama 2016, yashyize hanze ibaruwa yandikiye Ikirezi group ishinzwe gutegura itangwa ry’ibihembo bya Salax Award maze atangaza ko kubera ibikorwa afite muri uyu mwaka atazahatanira ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya 7.

Ibaruwa King James yandikiye Ikirezi Group

Ibi bibaye nyuma y’aho King James yari ahanganye na bagenzi be mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka mu bagabo(Best male artist) ndetse no mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba Rnb/Pop( Best RNB/POPSinger).

Mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba Rnb/Pop( Best Rnb/Pop Singer) hari amahirwe menshi ko Umutare Gaby ashobora gusimbura King James nyuma y’aho kuri uyu mwanya yari ahanganye na Peace bikarangira Peace ariwe utowe.

Uru rutonde rw’abagomba guhatanira ibihembo bya Salax Award rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 06 Kanama 2016. Emma Claudine Ntirenganya na Cyntia Rupari ni bo bari bayoboye umuhango wo gutangaza uru rutonde.

Biteganyijwe ko tariki ya 23 Ukuboza 2016 ari bwo hazatangwa ibi bihembo, bikazabanzirizwa no guha umwanya uhagije abafana bagatora abahanzi bakunda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo