Ku bufatanye n’inzobere zo muri Holly Wood, haje ishuri rizazahura sinema nyarwanda

Mu Rwanda haje ishuri ryigisha ibijyanye na sinema akaba ari ku bufanye na kampani yitwa e-GA media ikaba ikorera muri Hollywood muri leta zunze Ubumwe z’Amerika hazwiho gukinirwa amafilime akomeye ku isi.

U Rwanda ruri kugenda rwiyubaka mu bice bitandukanye by’imyidagaduro cyane cyane umuziki ariko uruganda rwa sinema rwo ruracyari hasi cyane ugereranije n’ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange.

Uwayezu Olivier ni umunyarwanda wakunze ibijyanye na sinema kugeza n’aho ataye ishuri aho yigaga mu mwaka wa 2 wa kaminuza ishami ry’amategeko akajya kwiga sinema muri Amerika.

Uwayezu Olivier avuga ko nyuma yo kwiga muri Amerika yaje gushing studio ya yise 94HI Studio yibandaga cyane ku kugaragaza amateka ya jenoside nk’uko biri mu izina ryayo 94 Histroy ( amateka yo mu 1994) ndetse n’ikirango cyakuweho cyarimo ubuhiri n’umuhoro.

Uwayezu olivier yatangarije makuruki.rw yatangaje ko mu rwego rwo kuzamura sinema nyarwanda yafatanyije na kampani yo muri Holly wood ikaba ibarizwamo n’umunyarwanda bagashinga ishuri rya sinema.

Yagize ati “abo dufatanyije ni kampani ya e-GA media yo muri Holly Wood irimo umunyarwanda umwe utunganya amashusho muri Universal Pictures.”

Uwayezu avuga ko kugeza ubu iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 15, bakaba biga amasomo mu gihe cy’amezi atatu n’atandatu yarangira bakaba abanyeshuri babaye indashyikirwa bakajyanwa kwiga muri Amerika cyangwa se bakigira mu Rwanda ariko bigishwa n’inzobere zaturutse muri Amerika.

Yagize ati “abanyeshuri twakira ni 15 bakiga amezi atatu ndetse n’atandatu ku bashatse gukomeza , abo iyo bagaragaje ubuhanga bashobora gukomeza bakajya kwiga muri Amerika cyangwa se bakigira kuri interineti kimwe n’uko hari abazajya baza kwigishiriza hano mu Rwanda.

Aba banyeshuri ngo bazarngiza bafite ubushobozi bwo kwandika inkuru, gufata amashusho ndetse kuyatunganya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo