Murumuna wa Konshens uherutse mu Rwanda yapfuye yiyahuye

Umuhanzi Konshens wo muri Jamaica akaba anaheruka mu Rwanda mu gitaramo cyo gutangira umwaka wa 2016, ari mu kiriyo cy’umuvandimwe we Delus wapfuye aho bivugwa ko yiyahuye.

Uyu musore wari umuhanzi akaba n’umu-DJ yitwaga Delmark Spence wari uzwi nka Delus. Umurambo we wasanzwe mu bwogero kuri uyu wagatatu mu rugo rwe mu mujyi wa King Stone aho bikekwa ko yihahuye yirashe bitewe n’uko ngo iruhande rwe bahasanze imbunda.

Delus apfuye nyuma y’iminsi mike yizihije isabukuru y’amavuko.

Nyakwigendera yari umwe mu bagize inzu itunganya umuziki ya Konshens izwi nka Subkonshens, bakaba barafatanyije n’indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa "Call The
Police", "Better Man", "So High", n’indi yakunzwe cyane muri 2009 yitwa She’s Happy.

Konshens na Delus batangiye gukora umuziki mu 2000 aho bari mu itsinda bise Sojah, indirimbo yabo ya mbere ikaba yitwa “Medz Pon Di Corner” yakorewe muri Label ya Cash Flow mu 2004. Iyi ndirimbo yabaye iya mbere mu gihugu cy’u Buyapani.

Umuntu uheruka kuvugana Delus mbere y’uko apfa yari amaze kumubwira ko agiye kugura inzoga yo kunywa ubundi agasubira mu rugo rwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo