Knowless yorohereje abashaka kuvumba mu bukwe bwe

35

Umuhanzikazi Knowless yamaze impungenge abakunzi be bari barihebye kuko batahawe impapuro z’ubutumire kandi ntawemerewe kubutaha atitwaje urwo rupapuro.

Hashize iminsi itari myinshi umuhanzikazi Knowless n’umukunzi we Ishimwe Clement basanzwe banakorana muri kina Music, batangaje ko bakundana byeruye ndetse bagiye kubana.

Nyuma gato y’uko hamenyekana ko Knowless na Clement bagiye kubana Knowless yatangaje ko ubukwe atari igitaramo ngo bwitabirwe n’abantu bose babonetse ahubwo ko buzitabirwa n’abatumiwe kandi na bwo bakazaza bitwaje impapuro z’ubutumire, ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi be bavuze ko ayo magambo yuzuyemo ubwishongozi n’ubwirasi.

Mu kiganiro Sunday Night cyo kuri iki cyumweru Knowless yabaye nk’uwivuguruza avuga ko n’ubuwo atabashije kubona impapuro z’ubutumire zikwiye abantu bose, ngo abantu bose batumiwe kandi ntawe uzakumirwa ku muryango ngo ni uko aterekanye ko yatumiwe.

Ubukwe bwa Knowless na Clement buteganijwe kuba kuwa 30 Nyakanga 2016 mu mihango yo gusaba no gukwa mu mujyi wa kigali na ho guserana imbere y’Imana bikaza tariki 07 Kanama 2016 na ho kwiyakira bizabera i Nyamata.

Mu rwego rwo gusezera ku ivuko mu Ruhango, Knowless yateguye igitaramo cyo kuhamurikira Album ye ya kane yise Queens, kizaba kuwa 23 Nyakanga 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 35

  1. Natuze nabamrusha amafranga batumirabose natuze kuko kuba kwisi nukwitonda ahaturi harabandi

  2. Natuze nabamrusha amafranga batumirabose natuze kuko kuba kwisi nukwitonda ahaturi harabandi

  3. Natuze nabamrusha amafranga batumirabose natuze kuko kuba kwisi nukwitonda ahaturi harabandi

  4. 1 | 2 | 3 | 4

Tanga Igitekerezo