Knowless yabyaye nyuma y’amezi atatu ashyingiwe

13

Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa kuri uyu wa gatatu.

Knowless na Clement bari bamaze amezi atatu arengaho iminsi mike bakoze ubukwe bwari butegerejwe n’abantu benshi.

Nk’uko Knowless yari amaze iminsi mike abitangaje, uyu mwana wavutse ni umukobwa.

Knowless yashingiwe atwite bimwe mu byatumye itorero asengeramo ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ryanga kubasezeranya, agahitamo gushaka umupasiteri wigenga.

Yemeje ko atwite ubwo yagiranga isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko kuwa 01 Ukwakira 2016 aho yagize ati " Ni iby’agaciro kugira umuntu ukurira muri wowe, nta mpano iruta iyo, nta yindi mpano idasanzwe nifuza kuri uyu munsi mukuru wanjye w’amavuko itari wowe ka malayika kanjye. "

Hari hashize igihe gito inshuti z’umuryango wa Knowless na Clement zirimo Tricia,umugore wa Tom Close na Aline Gahongayire basuye Knowless bamwereka ko bishimiye uyu mwana w’umukobwa yari atwite.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. None se ubwo azajya abyara kangahe mu mwaka? Ni itungo rigufi se? Ibi ndabihera Ku kiganiro yatanze kuri TV avuga ko adatwite. None abyaye nyuma y,amezi atatu. Ntasanzwe n,ubwo yari agiye kuduteza ibibazo mu itorero.

  2. Ariko mugira amashyari basi nawe uzabyarire amezi ushaka ariko muhe uwo mubyeyi amahoro ndakeka atariwe wambere umenye wakoze ubukwe atwite rwose

  3. Nukuri Imana yakoze niyonkwe yatewe Iteka nkabandi bagore ndumva ko numuryango umushigikiye uwabishobora yomusura nanje ndi i muying mu Burundi nciye kuri internet

  4. Nukuri Imana yakoze niyonkwe yatewe Iteka nkabandi bagore ndumva ko numuryango umushigikiye uwabishobora yomusura nanje ndi i muying mu Burundi nciye kuri internet

  5. 1 | 2

Tanga Igitekerezo