Kwamamaza

Imyidagaduro

Knowless na Clement basezeranye kubana akaramata

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Knowless na Clement basezeranye kubana akaramata

Knowless arahirira kuzabana na Clement

Umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless amaze gusezerana kubana akaramata na Ishimwe Clement, umuhango wabereye mu Murenge wa Remera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2016.

Ubwo bari imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, aba bageni bakunzwe muri muzika nyarwanda barahiriye kubana nk’umugabo n’umugore bakurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.

Ubu bukwe bw’ibi birangirire ngo bwasasaga n’ubusanzwe bitewe n’uko ngo umutekano wari wakajijwe ndetse ngo itangazamakuru n’abandi bafotozi bakaba bangiwe gufotora aho ngo no gufotoza telefoni byari bigoranye kuko ngo abashinzwe umutekano (bouncers) batabyemeraga, ndetse ngo baramutse bakubonye ngo bagusaba kuyisiba nk’uko umwe mu bitabiriye ubu bukwe yabitangarije izubarirashe.rw.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Remera, Clément arajya gusaba no gukwa mu Karere ka Kicukiro ahantu na ho ngo hazwi na bake ndetse ngo hakaba hanarinzwe kugeza ubu.


Clement arahirira kuzabana na Butera Knowless akaramata


Knowless, Clement n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera nyuma yo gusezerana


Clement asinyira ibyo yari amaze kurahirira imbere y’ubuyobozi n’inshuti n’umuryango

Amafoto: Plasir Muzogeye

IBITEKEREZO

  1. 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza