King James agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye n’icyamamare ku isi

2

Umuhanzi nyarwanda King James agiye gushyira ahagaragara indirimbo nshya yafatanyije n’icyamamare Kevin Lyttle wamenyekanye mu ndirimbo nka Turn me on, Drives me Crazy n’izindi nyinshi.

King James ni umuhanzi umaze gukomera mu Rwanda bishimangirwa n’indirimbo ze zakunzwe kuva muri 2009 kugeza ubu, ibikombe yatwaye harimo na Primus Guma Guma Super 2, Salax Awards zitandukanye tutibagiwe ibitaramo byinshi yakoreye ku mugabane w’u Burayi, Amerika n’ahandi.

Mu myaka isaga 7 King James akora umuziki yakoranye indirimbo n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda ariko ntiyigeze akorana indirimbo n’imwe n’umuhanzi wo mu mahanga ndetse nta n’umunyamahanga wigeze amutunganyiriza indirimbo ye, bitandukanye n’abandi bahanzi nyarwanda bamaze gutera imbere.

Bwa mbere mu mateka ye King James agiye gushyira hanze indirimbo yafatanyije n’undi muhanzi wo mu mahanga akaba ari indirimbo yafatanyije n’umuhanzi ukomoka mu birwa bya Saint Vincent witwa Kevin Lyttle wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Turn me on, Drives me crazy n’izindi zagiye zikundwa.

Iyi ndirimbo izaba yitwa “The girl Is Mine” bishatse kuvuga mu kinyarwanda ngo umukobwa ni uwange.

Nta gihe kiratangazwa iyi ndirimbo izaba yagereye hanze ariko amakuru aturuka mu nshuti za King James avuga ko iyi ndirimbo izasohoka vuba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo