Kim Kardashian arinzwe bidasanzwe nyuma yo kwibirwa mu Bufaransa

Umutekano wa Kim Kardashian wakajijwe bikomeye nyuma y’aho abajura bitwaje intwaro bamwambuye imirimbo n’amafaranga bihagaze miliyoni 10 z’amadorali.

Mu cyumweru gishize ni bwo abantu bitwaje intwaro basanze Kim Kardashian mu icumbi yari arimo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa bamutwara imirimbo n’amafaranga bihagaze miliyoni 10 z’amadorarli harimo n’impeta yahawe n’umugabo we Kanye West.

Kugeze ubu, Kim Kardashian yafashe ingambo zo kurinda umutekano we aho yazanye abahoze ari abashinzwe umutekano muri Amerika bikwije imbunda, abasore 2 b’ibigango bazajya bamukurikira aho agiye hose, ndetse n’imodoka ye ikaba irinzwe n’izindi modoka zirimo abantu bafite intwaro.

TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’aho Kim Kardashian yibiwe i Paris, yahise ahura na bamwe mu ndwanyi kabuhariwe bahoze mu gisirikare cya Isiraheli, abahoze bakora mu rwego rw’iperereza rwa CIA ndetse n’abandi bahoze bacunga umutekano muri Amerika.

Pascal Duvier wari usanzwe arinda Kim Kardashiana na we aracyahari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo