Kigali Turn Up, igitaramo cyateguwe na MTN cyasusurukije imbaga.

Abahanzi barimo Urban Boys, Riderman na Chary &Nina bataramiye abitabiriye igitaramo cya Kigali Turn Up cyateguwe na sosiyete ya MTN muri gahunda yayo ya YOLO igamije kuzamura imibereho y’urubyiruko.

Iki gitaramo cyabereye I Gikondo ahasanzwe habera Expo cyitabirwa n’abantu benshi biganjemo urubyiruko. MTN yateguye iki gitaramo ibicishije muri gahunda yayo yiswe YOLO iyi ni gahunda igamije guhuza MTN n’urubyiruko igamije kuzamura imibereho yarwo.



Urban Boys ku rubyiniro.

Abahanzi barimo Urban Boys mu ndirimbo zabo zitandukanye basusurukije abitabiriye iki gitaramo bari biganjemo urubyiruko rwanagenewe YOLO. Iri tsinda ry’abasore 3 ryasimbuwe ku rubyiniro n’irindi tsinda ryo rigizwe n’abakobwa rya Chary na Nina aba bakobwa nabo baririmbiye urubyiruko maze narwo rwerekana akanyamuneza rucinya akadiho.


Chary na Nina nabo bari bahabaye.

Umuhanzi Riderman niwe waje akurikiye aba bose nawe abyinira abitabiriye iki gitaramo banamugaragarije ubwuzu n’urukundo kurusha abamubanjirije.

Uretse gusususrutswa n’aba bahanzi ariko rumwe muri uru rubyiruko rwanatsindiye ibihembo bitandukanye bahawe na MTN biciye mu marushanwa atandukanye arimo kuririmba no kubyina.


Riderman yishimiwe muri iki gitaramo




Abantu bari benshi biganjemo urubyiruko.


YOLO gahunda ya MTN igamije guhindura ubuzima bw’urubyiruko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo