Kwamamaza

Imyidagaduro

Kidumu yaririmbiye abantu mbarwa, ashima uko abanyarwanda bakiriye abarundi bahunze

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Kidumu yaririmbiye abantu mbarwa, ashima uko abanyarwanda bakiriye abarundi bahunze

Kuri uyu wa mbere Nyakanga 2016 umuhanzi wo mu Burundi Kidum Kibido yakoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali, kitabiriwe n’abantu bake cyane ibintu bihabanye n’abakunzi benshi uyu muhanzi afite mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo.

Kidumu yaririmbiye ku Kibuga gisanzwe gikorerwaho imurikagurisha (Expo Ground) kiri I Gikondo aho yafatanyije n’abakobwa bamaze kumenyerwa cyane mu muziki wo mu Rwanda Charly na Nina baririmbye indirimbo zabo zizwi nk’Indoro n’Agatege ndetse basubiramo n’izindi z’abahanzi ba kera bakanyujijeho.

Iki gitaramo cyari gifite uburemere ugureranije n’abahanzi bari kucyitabira nka Kidumu ndetse Big Furious, cyaje kuvangirwa no kubura abacyitabira ku buryo ku isaha y’I saa moya z’ijoro cyari giteganyijweko gitangira, nta bantu bari bakageramo byatumye gitangira ahagana saa yine z’ijoro.

Aha hantu habereye iki gitaramo hasanzwe hakira abantu barenga 5000 ariko muri iki gitaramo nta bantu bagera kuri 300 bari bahari.

N’ubwo abwitabire bw’abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo bwarumbye, umuhanzi Kidumu yageze ku rubyiniro maze akora mu muhogo mu ndirimbo ze nk’Ubushikiranganji , Nzokujyana maze abanyarwanda barimo n’abarundi bamwereka ko bari bamukumbuye bararirimba biratinda, ari nako anyuzamo akabaterera urwenya.


Yanyuzagamo akaganiriza abakunzi be

Ubwo yageraga ku ndirimbo ye yise Yaramenje, Kidumu yasabye abakunzi be bari aho gucana amatara ya telefone maze bagaha agaciro abanyarwanda n’abarundi bishwe bazira akarengane.

Yongeye kandi gukomoza ku mutekano muke uri mu Burundi, ashima ukuntu u Rwanda rwakiriye abarundi bahunze, bagahabwa akazi barimo n’itsinda ry’abasore bamucurangiraga.


Yanyuzagamo akabyina nka Micheal Jackson

Muri iki gitaramo kandi hari hari hategerejwemo umuhanzi Big Furios nawe ukomoka I Burundi ariko ntiyigeze ahagera ndetse nta n’uri mu Rwanda, abateguye iki gitaramo bakaba ntacyo batangaje ku ibura rya Big Furious.

Bitegenijwe ko kuri uyu wa gatandatu Kidumu akora igitaramo cye cya nyuma muri Rosty Club Kimironko.


Charly na Nina bishimiwe


Bake bari bahari banyuzwe


Arthur mu isura nshya y’imisatsi ni we wayoboye igitaramo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza