Kwamamaza

Imyidagaduro

Isanduka Khalifan yajemo ngo nicyo cyambu kizamujyana mu ijuru

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Isanduka Khalifan yajemo  ngo nicyo cyambu  kizamujyana mu ijuru

Khalifan waje ku rubyiniro atwawe mu isanduka harimo n’inuma ebyiri, yabwiye abantu ko batagomba kugira ubwoba kubyo babonye kuko nta muntu uzajya mu ijuru atabanje gupfa kuko icyambu cy’ijuru ari urupfu.

Kuri uyu wa gatandatu, I Gikondo ubwo hasozwaga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani yegukanywe na Bruce Melody, yaranzwe n’udushya twinshi harimo no kuza mu isanduka k’umuraperi uri kuzamuka neza mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, Khalifan.

Mu kiganiro yagiranye na Makuruki, Khalifan yavuze ko yaje atwawe mu isanduka ashaka kuryoshya urubyiniro no kwereka abamwifurije urupfu ko batabigeraho ku buryo bworoshye.

Khalifan ati, “Nta gikuba cyacitse, ibyo nakoze kwari ukuryoshya stage (urubyiniro) no kwereka abanyifurije urupfu ko ndi muzima kandi ko ngiye gutanga ishusho ya nyayo ya Hip Hop bityo nagombaga kuza mu ishusho ya nyayo y’ibyo ngiye kuririmba.”

Yakomeje avuga ko kuza mu isanduka kandi ari ukwerekana ko inzira ya twese ari ukunyura mu isanduka mbere yo kujya mu ijuru, ati, “Twese dukunda ijuru nta muntu uryanga kandi ntiwagera mu ijuru utabanje kwitaba Imana kuko icyambu kitugeza mu ijuru ari urupfu. Naho ibijyanye n’inuma naje nazo ni ukwerekana ko aho turi hose tuba turi kumwe n’umwuka wera.”

Khalifan wagiye muri Guma Guma adahabwa amahirwe avuga ko umwanya yabonye wamushimishije kuko wamuhaye imbaraga zo gukora cyane ku buryo mu minsi iri imbere azaba ari ku rwego rwo hejuru.

Dore Abahanzi batanu ba mbere bahembwe muri PGGSS8:

Uwa Gatanu: Queen Cha (Ahawe Miliyoni eshatu).
Uwa kane: Uncle Austin (Ahawa Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atanu)
Uwa Gatatu: Itsinda rya Active (Aba bahawe Miliyoni enye)
Uwa Kabiri: Christopher (yegukanye Miliyoni enye n’igice)
Uwegukanye irushanwa: Bruce Melody (yegukanye Miliyoni 20).

JPEG - 152.6 kb
Khalifan yaje ku rubyiniro mu isanduka ngo yerekane ko inzira ya twese itujyana mu ijuru ari urupfu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza