Kanye West yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Kuri uyu wa Mbere umuraperi w’Umunyamerika Kanye West yajyanywe kwa muganga igitaraganya. amasaha make ahagaritse igitaramo yakoreraga muri Sacramento.

Ku Cyumweru nibwo Kanye West yagombaga kuririmba mu gitaramo mu mujyi wa Sacramento, ariko yaraje aririmba indirimbo eshatu, anenga Hillaly Clinton, Ubuyobozi bwa Facebbok ndetse na Jay Z ahita agenda.

NBC News yatangaje ko Kanye West yajyanywe kwa muganga kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi, ajyanwa n’urwego rwa polisi rushinzwe ubutabazi.

Ikinyamakuru kitwa People cyatangaje ko West arwaye umunaniro ukabije no kubura ibitotsi.

Umuryango we nta kintu na kimwe uratangaza ku burwayi buvugwa kuri Kanye West.

Kuri uyu wa Mbere byari byitezwe ko umugore we Kim Kardashian agaragara bwa mbere mu ruhame mu birori byiswe Angel Ball i New York, nyuma yo kwibirwa i Paris mu Ukwakira, icyakora byarangiye ahagaritse ibyo kwitabira ibyo birori.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo