Justin Bieber arashinjwa ubujura bw’indirimbo

Umuhanzikazi witwa White Hinterland arashinja Justin Beiber kumwiba indirimbo ye Ring The Bell akayikoramo iye yise Sorry yakunzwe cyane, bityo akaba amusaba indishyi.

Uyu muhanzikazi utaramenyekana cyane avuga ko Justin Beiber n’uwakoze iyi ndirimbo bafashe agace gatangira k’indirimbo Sorry bagakuye mu ndirimbo ye batanje kubimusabira uruhushya.

Uyu muhanzikazi kandi akomeza avuga ko yagerageje kuvugana na Justin Bieber ngo bakemure ikibazo cyabo mu maguru mashya ariko bakamusuzugura ahitamo kugana mu nkiko.

Kugeza ubu Justin Bieber ntaragira icyo atangaza kuri ubu bujura ashinjwa n’uyu muhanzikazi White Hinterland.

Indirimbo Sorry ya Justin Beiber yasohotse mu mwaka ushize irakundwa cyane dore ko yamaze igihe iyoboye urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe ku isi ruzwi nka Bill board chart.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo