Umuhanzi Jaguar yiyemeje kujyana se mu kigo kita kubasabitswe n’ibiyobyabwenge

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Kigeugeu’, ‘Kio’ n’izindi, uzwi nka Jaguar ni umwe mu bahanzi bakoresheje ibiyobyabwenge mu gihe yari akizamuka ataraba icyamamare. Icyo gihe yabaga mu kigo gifasha abasabitswe n’ibiyobyabwenge kizwi nka Serenity Spring Center ari cyo cyatumye asubira ku murongo bigatuma afata icyemezo cyo kujyanayo papa we

Mu mwaka wa 2015, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashinze uyu muhanzi kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Kuva yahabwa izi nshingano yafashije benshi biganjemo urubyiruko bamwe babivaho burundu abandi aracyabakurikirana umunsi ku munsi muri iki kigo.

Ikinyamakuru The Star gikorera muri Kenya, cyatangaje ko Jaguar ari we wafashe umwanzuro wo kujyana se muri iki kigo nyuma y’uko yari amaze kuba umucakara w’ikiyobyabwenge cy’inzoga. Ubuzima bw’uyu mubyeyi bwari butangiye kunegekara no kugana habi bityo umuhungu we amufatira imyanzuro.

Kuwa Mbere tariki ya 1 Kanama 2016, Jaguar yasuye se n’abandi bari kwitabwaho mu kigo Serenity Spring Center kiri i Nyeri ahari umubare munini w’abiganjemo urubyiruko n’abagabo bakuze basabitswe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma yo gusura umubyeyi we muri iki kigo, Jaguar yashyize ifoto kuri Facebook bari kumwe yandikaho amagambo agaragaza ko yasanze se yaratangiye guhinduka ku buryo afite icyizere ko azataha yaravuye ku nzoga burundu.


Jaguar yasuye se mu kigo cyita ku bagizwe imbata n’ibiyobyabwenge

Yanditse ati: “Papa ameze neza hano muri iki kigo cya Serenity Spring Center, ikigo cyita ku bakoresha ibiyobyabwenge muri Nyeri byari bigoye ariko kandi nizeye ko azataha yarabiretse burundu.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo