Jackie Chandiru wari wasabitswe n’ibiyobyabwenge, agiye kugaruka mu muziki.

Umuhanzikazi wo muri Uganda Jackie Chandiru agiye kugaruka mu muziki nyuma yo kurwara bikomeye kubera kunywa ibiyobyabwenge byinshi.

Mu Ntangiriro za 2016 nibwo hamenyekanye inkuru zivuga ko umuhanzikazi wo muri Uganda Jackie Chandiru, arwaye bikomeye kubera ibiyobyabwenge byamubayemo byinshi.

24 Gashyantare 2016 nibwo inshuti z’uyu muhanzi zinjiye mu rugo rwe zisanga arembye cyane atabasha kuvuga,biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga ndetse ajya mu bitaro.

Ikinyamakuru BigEye kivuga ko amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muhanzikazi yemeza ko Jackie Chandiru arimo koroherwa.

Bakomeza bavuga ko bidatinze Jackie yongera akajya muri studio agasohora indirimbo nk’uko byari bisanzwe.

Jackie Chandiru wahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, akaba yaranakoranye indirimbo na Urban Boys bise “Take It Off.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo