Meddy yafashwe n’uburwayi mbere y’igitaramo yari afite i Toronto

22

Umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Ngabo Meddy kuri ubu ntamerewe neza nyuma y’aho afashwe n’uburwayi bitunguranye.

Ibi bije bihubirana n’igitaramo yari agiye gukorera I Toronto mu gihugu cya Canada,

Medyy yamaze kwemeza ko icyo gitaramo kitakibaye bitewe n’uburwayi bumutunguye

Yagize ati "Bantu banjye b’i Toronto, mbabajwe no kuvamenyesha ko ntazaha muri iyi weekend, kubw’uburwayi buntuguye.Munsengere nzabamenyesha indi tariki vuba.Ndisegura kuri izi mpinduka.Ndabakunda."

Abakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu muhanzi Meddy bemeza ko Umuganga uri kumukurikirana yabatangarije ko arwaye indwara y’umunaniro ukabije gusa bakaba bari gukora ibishoboka byose ngo akire vuba.

Tubibutse ko kandi nyuma y’iki gitaramo gisubitswe cy’i Toronto Meddy yatoranyijwe mu bahanzi bagomba kwitabira amarushanwa ya MTV Awards aho yahamagawe mu cyiciro cyitwa Listener’s choice

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 22

  1. 1 | 2 | 3

Tanga Igitekerezo