Kwamamaza

Imyidagaduro

Imyaka 7 irashize icyamamare Michael Jackson atabarutse

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Imyaka 7 irashize icyamamare Michael Jackson atabarutse

Tariki 25 Kamena 2009, Tariki 25 Kamena 2016, imyaka ibaye irindwi uwari umuhanzi w’icyamamare Michael Jackson asezeye ku isi y’abazima aho yazize indwara y’umutima.

Michael Jackson wavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Indiana mu mwaka w’1958, akaba n’umwana wa munani mu muryango w’iwabo, yatabarutse azize indwara y’umutima, akenshi ngo yatewe n’imiti y’uburozi yahawe n’umuganga wihariye wamukurukiranaga.

Byagiye bivugwa cyane kandi ko yaba yaranazize indwara ya kanseri y’izuru ngo yari arwaye bitewe n’uko ngo yari yararibagishije ngo rikunde rise n’irisongoye bitewe n’uko ngo yajyaga atukwa na se umubyara amwita bizuru maze ngo bikamubabaza.

Byavuzwe kandi ko Michael Jackson yaba yarihinduye isura ye akihindura umuzungu mu gihe yari asanzwe ari umwirabura, ariko umuganga J. Randy Taraborrelli yanditse mu gitabo cye mu mwaka w’1986 ko MJ yarwaye indwara z’uruhu za Vitiligo na Lupus izi ndwara zikaba ari zo zagiye zimuhindura uruhu aho Vitiligo yatumaga uruhu rwe rweruruka naho Lupus igatuma ata ubudahangarwa bw’izuba.

Michael Jackson yari umuririmbyi w’umunyamerika ukunzwe cyane, akaba umwanditsi w’indirimbo, yari umubyinnyi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime.

Jackson yafatwaga nk’umwami w’injyana ya POP ibintu byatumye aba icyamamare ku isi ndetse indirimbo ze zikaba zaragiye zikundwa cyane n’abatari bake.

Michael Jackson yahanze indimbo nyinshi zagiye zikundwa ndetse binamufasha kwegukana ibihembo binyuranye byo ku rwego rw’isi. Yagiye ahanga n’indirimbo zabaga zifite intego yo gufasha abababaye nk’indirimbo yitwa We are The World yahimbiye gufasha abaturage bo mu ku mugabane wa Afurika bari bibasiwe n’ibibazo cyane iby’inzara.

Iyi ndirimbo kandi yaje kongera kuyisubiramo mu 2010 aho afatanyije n’abandi bahanzi banyuranye bayisubiyemo kugira ngo babashe gukusanya inkunga yo gufasha abaturage bo mu gihugu cya Haiti bari bibasiwe n’umutingito wabaye muri icyo gihugu.

Michael Jackson yatabarutse afite imyaka 50 y’amavuko, akaba yarasize abana batatu.

Nyuma y’uko apfa, ibihangano bya Michael Jackson byakomeje kugirishwa kuko mu mwaka wa 2009 nyuma gato y’urupfu rwe, hagurishijwe kopi za album ziriho indirimbo ze zirenga Miliyoni 8 n’ihumbi 200 muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Miliyoni 35 hirya no hino ku isi, byatumye aba umuhanzi wa mbere wagurishije album nyinshi mu mwaka wa 2009.


Michael Jackson yihinduye umwera nyuma y’uko yari asanzwe ari umwirabura ndetse anibagisha izuru

IBITEKEREZO

  • alexis Yanditse:

    KOMEZA UDUSOBANURIRE IVYIYINDIRIMBO HIRIDIWORE MURANTUNGA SINIZE NGONDAYANDIKE MUCONGEREZA KUKO TWUVA NGONIYOYAZIZE HIRIDIWORE?

  • slyvain Yanditse:

    ntibisanzwe

  • Abdoul Yanditse:

    ngo yasubiyemi indirimbo we are the woarld muri 2010 kdi yarapfuye 2009..how??

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza