Impinduka mu rutonde rw’abahanzi bazitabira Salax awards 2016

3

Emma Claudine na Cyntia Rupari ubwo bamurikiraga abanyamakuru uru rutonde

Ubuyobozi bukuru bw’Ikirezi group bwatangaje urutonde rw’abahanzi n’abahanzikazi bakoze neza, bagomba guhatanira ibihembo bya Salax awards 2016 igiye gutangwa ku nshuro yayo ya 7.

Uru rutonde rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kanama 2016. Emma Claudine Ntirenganya na Cyntia Rupari ni bo bari bayoboye umuhango wo gutangaza uru rutonde.

Kuri iyi nshuro, umuhanzikazi umaze no kuba icyamamare no gukundwa n’abanyarwanda benshi Butera Knowless yongeye kugaragara mu byiciro byinshi bizahatanirwa muri salax awards ya 7.

Kuri iyi nshuro umuntu yavuga ko urutonde rw’abahatanira Salax Awards rwagaragayemo impinduka kuko abahanzi b’ibyamamare bari bamenyerewe nka Senderi, Uncle Austin na Young Grace batagaragaramo.

Ikindi umuntu yavuga kigaragara nk’impinduka ni uko abahanzi bakorera mu mahanga (diaspora) n’abaririmba umuziki gakondo bakuwemo kuri iyi nshuro.

Indi mpinduka igaragara ni uko abahanzikazi basa naho ari bashya muri muzika nyarwanda ari bo Charly na Nina bagaragaye cyane mu byiciro bitandukanye by’abazahatanira ibi bihembo dore ko bagaragara inshuro esheshatu mu byiciro 13.

Ibi ntibyari bisanzwe ko abahanzi bagitangira muzika bagaragara cyane muri iri rushanwa ariko aba bahanzikazi kuri iyi nshuro babigezeho cyane cyane babifashijwemo n’indirimbo yabo Indoro yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Dore uko abahanzi bashyizwe mu byiciro 13 by’abahatanira Salax Awards 2016:

1.Umuhanzi w’umwaka (Best Male artist):Bruce Melody, Christopher, Dany Vumbi, King James, Urban boys
2.Umuhanzikazi w’umwaka (Best female artist): Allioni, Charly &Nina, Knowless, Oda Paccy, Teta Diana
3.Umuraperi w’umwaka(Best Hip Hop singer): Dany Nanone, Green P, Jay Polly, Oda Paccy na Riderman
4.Best RnB/Pop singer: Bruce Melody, Christopher, Peace Jolis, Knowless na King James
5.Umuhanzi wigaragaje mu mudiho nyafurika na pop (Best Afro/Pop beat singer): Charly&Nina, Dany Vumbi, Mico The Best, Urban boys, Teta Diana
6.Umuhanzi wazamutse neza (Best New artist): Aimee Bluestone, Charly &Nina, Davis D, Gaby Umutare, Yvan Buravan
7.Indirimbo nziza y’umwaka mu mashusho (Video of the year): 70 by Dream boys, Indoro by Charly & Nina, Ko nashize by Knowless, Niba ari wowe by Oda Paccy, Teamo by Knowless Butera ft Roberto
8.Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana(Best gospel singer):Israel Mbonyi, Janvier Kayitana, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye na Tonzi
9.Korali y’umwaka(Best Gospel choir): Abahamya ba yesu choir, Abahesi choir, Alarm Ministries, Jehovah Jireh, Chorale de Kigali
10.Umu sportif w’umwaka(Most valuable player): Eric Dusingizimana Ernest Sugira, Pierrot Kwizera, Nshuti Savior, Jean Bosco Nsengimana
11.Utunganya umuziki w’umwaka (Best audio producer): Bob pro, Clement Ishimwe, Junior Multi system, Pastor P na Piano The GrooveMan
12.Itsinda ry’umwaka (Best Group of the year): Active, Charly& Nina, Urban boys, TBB, Dream boys
13.Indirimbo y’umwaka (Song of the Year):Indoro ya Charly&Nina, Naramukundaga ya King James, Ni danger ya Dany Vumbi, Teamo ya Butera Knowless ft Roberto, Till i die ya Urban boys

Biteganyijwe ko tariki ya 23 Ukuboza 2016 ari bwo hazatangwa ibi bihembo, bikazabanzirizwa no guha umwanya uhagije abafana bagatora abahanzi bakunda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo