Kwamamaza

Imyidagaduro

Impapuro umuhanzi 2Pac yanditseho indirimbo n’umukono we zirimo kugurishwa akayabo

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Impapuro umuhanzi 2Pac yanditseho indirimbo n’umukono we zirimo kugurishwa akayabo

Izi mpapuro zirimo kugurwa amadorari 38, 500 ($38,500)

Impapuro zanditseho amagambo y’indirimbo ya 2Pac yitwa “Catching feelings” yanditse mu nyandiko y’intoki za 2Pac ubwe ubu zirimo kugurwa akayabo k’amadorari nyuma y’uko zivumbuwe na sosiyete itunganya umuziki yitwa Moments in time.

Iyi nyandiko yakuwe ku mukozi umwe wakoraga munzu itunganya umuziki yakorerwagamo n’uyu mu raperi 2Pac ahagana mu 1996.

Iyi sosiyete itunganya umuziki yatangarije TMZ.COM dukesha iyi nkuru ko nyuma yo gutoragura iyi nyandiko yanditswe na 2pac ubwe, bahisemo kuyibika neza bafotozamo impapuro nyinshi (copies) ubu ikaba iri kugurishwa amadorari ya Amerika $38,500. (uyashyize mu manyarwanda arasaga miriyoni 30)

Aba bantu biyemeje kugurisha izi mpapuro biteze ko ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 umuhanzi 2pac amaze yitabye Imana, iyi nyandiko ye izagurishwa kuburyo budasanzwe kuruta uko irimo kugurwa ubu.

Abakunzi ba 2Pac benshi barimo kugura iyi nyandiko ngo bayitunge nk’urwibutso, aho bamwe bayimanitse mu ma salo y’amazu yabo abandi mu byumba barararamo.

Tubibutse ko uyu muraperi 2Pac yitabe Imana tariki 13 Nzeri mu 1996 ku itariki 13 nzeri 2016 akazaba amaze imyaka 20 atabarutse.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza