Kwamamaza

Imyidagaduro

Impano z’abana bafite ubumuga zigiye gupfukurwa

Yanditswe

kuya

na

BIRORI Eric
Impano z’abana bafite ubumuga zigiye gupfukurwa

Umuyobozi wa Ishyo Arts Center Carole Karemera

Ikigo Ishyo Arts Centre gifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bafite umushinga wo gukura mu bwigunge abana babana n’ubumuga bafite impano zitandukanye aho bashishikariza umuryango Nyarwanda gushyigikira aba bana.

Iki gikorwa kimaze amezi ane aho cyatangiriye ku mahugurwa y’abarezi bahora hafi y’abo bana .

Umuyobozi wa Ishyo Arts Karemera Carole yagize ati “Mu mpera z’uyu mushinga hazatangwa imfashanyigisho zitandukanye harimo ibitabo by’amajwi n’ibindi bizafasha abafite ubumuga butandukanye".

Muri ibi bikorwa kandi ngo hazabaho ibitaramo byo gukangurira abantu gushyigikira impano z’ababana n’ubumuga aho icya mbere kiri kuri uyu wa 13 Werurwe 2015.

Bazajya bafatanya na Comedy Night

Musabyimana Eugenie uyobora ikigo cyitwa Tubiteho kita kubafite ubumuga bwo mu mutwe avuga ko aba bana mu muryango Nyarwanda badakunda kwitabwaho no kuzamurirwa impano.

Avuga ko abana bo muri ibi bigo bafite impano zo kuririmba,gukina amakinamico n’ibindi ariko bikigoranye ngo babone ababitaho ngo bakuze impano zabo baziteze imbere.

Avuga ko Imbogamizi ibi bigo bigifite harimo ikibazo cy’ubukene kuburyo batabasha guteza imbere no gukangura impano z’abana uko bikwiye bityo Leta ikaba ikwiye kubafasha kugaragaza impano z’abo bana.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza