Impamvu Diamond atagiye gushyingura Ssemwanga wahoze atunze umugore we

5

Umuherwe w’icyamamare muri Uganda Ivan Ssemwanga yaguye muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize.Yashyinguwe kuwa Kabiri w’iki Cyumweru mu gihugu cye cya Uganda.

Ssemwanga yamenyekanye cyane ari umugabo wa Zari, ubu usigaye yibanira n’umuhanzi w’Umunya-Tanzania Diamond Platinumz.

Zari na ssemwanga babyaranye abana batatu. Abo bana babanaga na se naho nyina afite undi mwana yabyaranye na Diamond muri Tanzania ari naho babana.

Mu kiriyo cyo gusezera kuri Ssemwanga, Diamond ntiyahakandagiye mu gihe umugore we yahagaragaye kuva umugabo we wa kera agipfa kugeza ashyinguwe.

Diamond yari ari mu gitaramo mu gihugu cya Kenya, ibintu byababaje benshi bavuga ko ari ukubura ubumuntu kujya kubyina umugore wawe ari mu gahinda ko gupfusha uwe.

Ikinyamakuru Bigeye cyatangaje ko Diamond yamenye urupfu rwa Ssemwanga kuwa Kane kandi yari yamaze gutegura igitaramo muri Kenya.Yavuze ko yabonye nta yandi mahitamo kuko igitaramo cyagombaga kuba kuwa Gatandatu, ahitamo kukijyamo.Icyakora yari yavuze ko igitaramo nikirangira yagombaga guhita asanga umugore we muri Uganda akifatanya na we ndetse n’abo mu muryango basigaye.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuze ko impamvu Diamond atagiye gushyingura Ssemwanga, ngo yaba yarabujijwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka, abandi bakavuga ko yaba yarabujijwe nuko abavandimwe ba Ssemwanga batamwifuzaga.Hibazwaga n’impamvu umwana wa Diamond Tiffah atajyanye na nyina muri Uganda.

Sallam SK, manager wa Diamond yatangarije Radio Cloud Fm ko icyababujije kujya muri Uganda ari uko Zari yari yagiye mbere, bakabona nibagera muri Uganda batazabona ubayobora dore ko inzira igana aho kwa Ssemwanga ntayo bari bazi.Yahakanye ibyo kubuzwa kujyayo n’abashinzwe abinjira n’abasohoka, ngo kuko Tanzania ifite ambasade i Kampala kandi ishinzwe kubafasha.

Ku bijyanye no kubuza Tiffah kujyana na nyina, SK yavuze ko banze ko Zari ajyana n’umwana kuko Zari atari mu bihe byiza, bityo ngo umwana ntiyari kubona umwitaho.Ikindi ngo banze ko uwo mwana abona uburyo abantu baba barira banababaye mu kiriyo, ngo kuko bishobora kumugiraho ingaruka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. oya ntibisobanurika ntakuntu diamond yarikujakunezereregwa mugiteramo kandi aziko umugurewiwe yabuze icyute!!

  2. Ubusobanuro mwatanga bwose ntakuri kurimo Diamond ntabwo yari kujyayo kuko numuhemu,ubukoko waba uzi ubwenge ukajya mumuryango wibyemo umugore?Isi muyizi inusu.mbabarira sha.

  3. Ico nawe reka. Diamond kuko yari yampanze gahunday ntabwo jyayo. Ariko na zari nawe ntiyari kumutwara kuko seculity yumwana ntiyari kuboneka nyina yarababaye kubera umugabo wiwe yashengeye. Ariko abfss bje poa sana.

  4. Ico nawe reka. Diamond kuko yari yampanze gahunday ntabwo jyayo. Ariko na zari nawe ntiyari kumutwara kuko seculity yumwana ntiyari kuboneka nyina yarababaye kubera umugabo wiwe yashengeye. Ariko abfss bje poa sana.

Tanga Igitekerezo