Kwamamaza

Imyidagaduro

‘Ikiryabarezi’ ya Amag yanenzwe gusebya abagore na we ati ‘mba ngirango bikosore’

Yanditswe

kuya

na

Editor
‘Ikiryabarezi’ ya Amag yanenzwe gusebya abagore na we ati ‘mba ngirango bikosore’

Abashinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye baranenga bamwe mu bahanzi bakora indirimbo zibasira abagore n’abakobwa barimo na Amag The Black wakoze indirimbo Ikiryabarezi yagiye inengwa gusebya abagore n’abakobwa.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 08 Kamena, mu nama yahuje abahanzi, abanyamakuru n’amashyirahamwe y’imikino n’ikigo cy’gihugu gishinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) k’uruhare rw’izo nzego mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iyi nama abahanzi ba muzika bagaragajwe nk’abagihohotera umunyarwandakazi bakoresheje ibihangano byabo.

Umuyobozi wa Transparency international mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculee yagaragaje ko abanyamuziki bakomeje guhohotera no kwibasira abanyarwandakazi cyacyane aho yagarutse ku ndirimbo ‘ikiryabarezi’ ya Amag-The Black anasaba ko uyu muhanzi yayitangaho ubusobanuro kuko igaragaza umugore nk’igikoresho.

Ingabire yagize ati: “Umugore aracyagaragazwa nk’ikintu cyiza gikwiye kuba gishimisha abantu, ntabwo mujya mukunda (abahanzi) kugaragaza umugore nk’umuntu uzi ubwenge. Nubwo utabizi (umunyamuziki) uhohotera uwo mugore igihe wamushyize mu mashusho y’indirimbo yawe yambaye ubusa nubwo na we ashobora kubigiramo uruhare, ariko nk’intore mugomba gukoresha imvugo ivuga ko usenya urwe umwambura umuhoro aho kuwumutiza”

Uretse umuyobozi wa Transparency international mu Rwanda, umugenzuzi mukuru wungirije muri GMO, Kabera Jean Paul yavuze ko iyo ufashe umuntu ukamuhuza n’ikintu kitari cyiza ukamwita andi mazina cyangwa ukamushyira mu mashusho y’indirimbo zawe nubwo waba utamushyizemo ku gahato na byo bigaragara nko guhohotera umuntu.

Ku ruhande rw’umuhanzi Hakizimana Aman uzwi nka Amag The Black wagaragajwe nk’umwe mu bahimba indirimbo zitesha agaciro umunyarwandakazi yavuze ko ataba agamije kubasebya ahubwo ko byose abikora ngo bahinduke babe abagore babereye u Rwanda.

Amag The Black yagize ati: “Singaragaza umunyarwandakazi nk’ikindi kintu nkuko byavuzwe, ariko njyewe ngaragaza amakosa yabo kugirango akosorwe babe abagore babereye u Rwanda kandi ikiryabarezi ni icyuma ntabwo ari umukobwa navugaga ariko nkashaka kugisanisha n’abakobwa bafite imico itari myiza kuko na bo ntibakwemera ko abakobwa bajya mu migina ngo bicuruze bamerewe neza.”

Amag The Black yakomeje avuga ko yumva kuba abakobwa bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo bambaye ubusa atari ikibazo kuko baba bishyuwe kandi ntawujya muri ayo mashusho adakuze.

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru, Pacifique Malonga, yagargaje ko izi nzego zose zatumiwe kugira ngo zubahirize ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye zigomba guterwa inkunga y’amafaranga kuko bangiza iri hame kubera guhaha.

Kuri iki kibazo Minisitiri w’umuco na siporo (MINISPOC), Uwacu Julienne yavuze ko amafaranga umuntu usohora filimi cyangwa indirimbo irimo guhohotera yanayakoresha akora ibirimo iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Nubwo nta bushakashatsi bwakozwe ku ishusho y’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibyiza byagezweho,abayobora GMO barahamya ko ugereranyije n’ibindi bihugu,u Rwanda ruri imbere mu gushyira mu bikorwa iyubahirwa ry’iryo hame kandi ko bateganya inama nyinshi n’amahugurwa ku bafatanyabikorwa babo kugira ngo buzuze 100%.

Emmanuel Murwanashyaka

IBITEKEREZO

  • the best rapper Yanditse:

    amag nanjye ndagushyigikiye uwo bizababaza sms izaba yamukoze kumutima. komerezaho nibikosore barebe ko wongera kubaririmba

  • Muhayimana Djdenny Yanditse:

    Nakibazo Kuko Nabobakobwa Barahari Nambogamizi Nitwahakana ko Badahari Turagushyigikiyd Amaji

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza