Igisobanuro cya manda ya kabiri ya Perezida Kagame ku muhanzi Intore Tuyisenge

Umuhanzi Intore Tuyisenge avuga ko imyaka irindwi ya manda ya Kabiri ya Perezida Paul Kagame yahinduye ubuzima bwe ndetse n’ubw’umuziki muri rusange.

Umuhanzi Intore Tuyisenge yatangiye kumenyakana cyane muri 2010 ubwo yasoharaga indirimbo yise “Tora Kagame” yamamazaga Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2010.

Iyo ndirimbo yakunzwe n’abatari bake, maze biha amahirwe umuhanzi Tuyisenge, yo kujya ajyana n’umukandida wa FPR (Paul Kagame) mu bice bitandukanye by’igihugu aho yiyamamazaga, binamufungurira amarembo yo kwagura umuziki we aho aririmba kuri gahunda za Leta zitandukanye, nk’itorero, kwihangira imirimo, umutekano ndetse n’indirimbo zitandukanye zisingiza uturere dutandukanye tw’u Rwanda kandi akishyurwa.

Muri izo ndirimbo twavuga Unkumbuje u Rwanda, Akimuhana, Ngwino urebe, Tuzarwubaka, Gasabo, Kirehe n’izindi nyinshi.

N’ubwo indirimbo Tuyisenge yise “Tora Kagame” yemeza ko ari yo yagize uruhare runini mu kumugira uwo ari we kuri ubu, avuga ko yayikoze atazi ko izakundwa ngo igere ku rwego yagezeho.

Yagize ati “ iriya ndirimbo nyikora sinari nzi ko izangeza kuri uru rwego ndiho, nta n’ubwo nari nzi ko na yo ubwayo yakundwa kuri uru rwego. Nayikoze nyine ari indirimbo numvaga nzayiririmba nkayiha abanyarwanda bakajya bayicuranga aho bari, ariko ntabwo numvaga ko yatsinda ku rwego rw’igihugu ikajya iherekeza umukuru w’igihugu aho agiye kwiyamamaza hose .”

“Tora Kagame” yahinduye Ubuzima bwa Tuyisenge

Intore Tuyisenge akomeza avuga ko kuva indirimbo “Tora Kagame” yajya hanze igakundwa yabaye imbarutso yo guhindura ubuzima bwe haba mu bijyanye na muzika cyangwa se mu buzima bwe bwa buri munsi.

Icyo Intore Tuyisenge yishimira yagezeho muri manda ya kabiri ya Perezida Kagame, harimo kuba mbere yaho yari umuhanzi uciriritse nyamara iyo manda ikaba irangiye ari we uyoboye urugaga rw’abahanzi mu Rwanda.

Yagize ati “ Nk’uko namenyekanye mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2010, aho niho navanye umusingi wo kungira intore Tuyisenge, abanyarwanda bazi, ni na byo byatumye abahanzi bangirira icyizere kugira ngo mbayobore.”

Tuyisenge kandi avuga ko iyi ndirimbo “Tora Kagame” yahinduye n’imibereho ye dore ko yayihimbye ari ingaragu akaba afite umuryango ubayeho neza kandi imibereho yabo ikaba ishingiye ku muziki wonyine, ibyo agezeho byose mu muziki akavuga ko byazamuwe n’iyi ndirimbo.

Yagize ati “Muri 2010 nari ingaragu ariko ubu mfite umugore n’umwana umwe, umuntu wese arebye ahantu nari ndi mbere ya 2010 akareba n’aho ngeza aha ngaha abona ko nageze ku bintu byinshi, rero aho mu bijyanye n’umuziki ni na byo byampaye ubushobozi bwange bwa buri munsi."

Intore Tuyisenge kandi avuga ko yiteguye kongera gushyigikira Perezida Kagame mu matora azaba uyu mwaka, kandi ko hari indirimbo yamaze guhimba azifashisha mu kumwamamaza kuko yabonye ko ibyo muri 2010 byamugiriye akamaro.

Yagize " Kuri ya ntambwe idasubira inyuma nyine, umukandida naramuka atwemereye kwiyamamaza niteguye kongera kumujya inyuma nk’uko nabigenje muri 2010 kandi imbaraga ndazifite zariyongereye. Cya gihe nabikoraga bitaraba umwuga, intambwe nabonye byangejejeho yatumye nzakomeza gushyigikira umukandida ushoboye."

Ibyo kujya kwiga umuziki mu mahanga byahereye he?

Nyuma ya 2010 humvikanye amakuru avuga ko Tuyisenge yabonye amahirwe yo kujya kwiga mu ishuri rya muzika hanze y’u Rwanda kandi na we ntabihakana, nyamara ntaho yigeze ajya.

Twamubajije icyaba cyaratumye atajya kwiga umuziki mu mahanga atubwira ko ntacyo yabidutangarizaho gusa ngo kwiga azajyayo kandi azakomeza kwiga umuziki.

Yagize ati “ Ibyo ntacyo nshobora guhita mbigutangarizaho ubu, ariko gahunda yo kujya kwiga ndayifite icyo nziga ni umuziki ni wo nzakomezamo.”


Tuyisenge afite umugore n’umwana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo